Akarere ka Nyarugenge kari mu turere twagize umusaruro muke mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, aho kagaragaye mu turere dutanu twaje mu myanya ya nyuma muri ibi byiciro byombi.
Ibi byagaragajwe n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), ubwo hatangazwaga ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bya 2025/2026.
Mu mashuri abanza, Nyarugenge yari mu turere dutanu twaje ku myanya ya nyuma mu mitsindire, hamwe na Burera, Gasabo, Gisagara na Nyamagabe.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye na bwo Nyarugenge yongeye kugaragara mu myanya itanu ya nyuma, aho yakurikiwe na Gakenke, Burera, Nyamagabe na Nyabihu.
Ibi bibaye mu gihe ku rwego rw’igihugu Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umusaruro w’ibizamini bya Leta muri rusange washimishije, aho mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ku kigero cya 88,21%, mu gihe mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 85,70%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri rusange umusaruro w’ibizamini wabonetse ushimishije, anashimira uruhare rw’abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi.
Ati: “Turishimira ko muri rusange umusaruro wabonetse kandi ushimishije haba ku manota rusange ndetse no mu masomo atandukanye abanyeshuri bakoze.”
Yongeyeho ati: “Turashimira abanyeshuri ku bw’umurava bagaragaje, abarezi ku bw’ubwitange bwabo, ababyeyi uruhare bakomeje kugira mu myigire y’abana bacu, harimo no kubafasha kwitegura ibizamini.”
Umuyobozi wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko muri uyu mwaka abanyeshuri bakoze neza ugereranyije n’umwaka ushize, by’umwihariko ko umubare w’abari mu byiciro by’amanota ari munsi ya 50% wagabanutse.
Ati: “Mu mwaka ushize ugereranyije n’uyu mwaka, abanyeshuri bagiye bagabanuka mu cyiciro cy’abafite amanota hasi ya 50%.”
Dr. Bahati yatanze urugero ku banyeshuri bari bafite hagati y’amanota 30 na 40, avuga ko umwaka ushize bari barenga 10.000, ariko muri uyu mwaka bakaba baragabanutse bakagera ku bihumbi bine.
Abari hagati y’amanota 40 na 50 na bo bavuye ku barenga 41.000 bagera ku bihumbi 27.
Ati: “Ba bandi bavuye mu cyiciro cy’abafite hasi ya 50%, bagiye mu cyiciro hejuru ya 50%.”
Nubwo umusaruro w’igihugu muri rusange wiyongereye, urutonde rw’uturere rugaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’uturere twitwaye neza n’utwagize umusaruro muke.
Mu mashuri abanza, Kirehe ni yo yaje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa na Ngoma, mu gihe Musanze, Rusizi na Karongi ari two twuzuzaga uturere dutanu twitwaye neza kurusha utundi.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Kayonza ni yo yaje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa na Kirehe, Rusizi iza ku mwanya wa gatatu, Rutsiro iba iya kane, naho Nyaruguru iza ku mwanya wa gatanu.
Ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri 276.579, mu gihe ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byakozwe n’abanyeshuri 149.015.
Umusaruro wa Nyarugenge uza mu gihe uyu Mujyi ufite umubare munini w’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri, bikaba bishimangira ko hakenewe gusuzuma impamvu zituma akarere gakomeza kugaragara mu turere twitwara nabi mu bizamini bya Leta.
Ku rwego rw’igihugu, Minisiteri y’Uburezi yashimangiye ko uruhare rw’abarezi, ababyeyi n’abafatanyabikorwa ari ingenzi mu kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abanyeshuri gutsinda neza.
Kwamamazaisitiri y’Uburezi yavuze ko nubwo umusaruro rusange ushimishije, hakomeje gukenerwa imbaraga mu kuzamura abanyeshuri bakiri mu byiciro by’amanota make no kugabanya itandukaniro riri hagati y’uturere mu mitsindire.
Ksyitesi Carine





