RSSB iriga uko Mituweli yavuza abanyamuryango bayo mu mavuriro yigenga

Bamwe mu banyarwanda bajyaga banga gutanga imisanzu y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), kubera ko ngo itanga Serivisi nke mu kwivuza, umuntu agereranyije  n’ubundi bwishingizi. Icyo rero kiri mu nzira yo gukemuka, kuko RSSB irimo yiga uko abanyamuryango ba Mituweli  nabo bajya bakirwa n’amavuriro yigenga.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB (Rwanda Social Security Board) gitangaza ko hari gukorwa inyigo ku buryo ubwisungane mu kwivuza bwakoreshwa nk’ubwishingizi bw’ubuvuzi buhabwa abakozi basanzwe, kugira ngo ababukoresha nabo bahabwe serivisi zo kwivuriza aho ariho hose.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Gatera Jonathan, atangaza ko inyigo yatangijwe muri gahunda y’uko guverinoma yifuza gutanga ubuvuzi bunoze mu nzego zose z’abanyarwanda, harebwa niba hari ibintu byahindurwa ku bwisungane mu kwivuza ngo ubwo buryo bushoboke.

Aragira ati “Icyemezo cyose kizafatwa kizashingira ku bizagaragara muri iyo nyigo imaze ukwezi kumwe iri gukorwa, ubu nta kintu twatangaza ku bimaze kugaragara.’’

Amakuru agera ku kinyamakuru Umwezi, aravuga ko hari ibiganiro biri gukorwa hagati ya Guverinoma n’ibigo byigenga bitanga serivisi z’ubuvuzi, kuko hakeneye guhuzwa ikiguzi cya serivisi zitangwa mu mavuriro yigenga n’imisanzu itangwa n’abakoresha ubwisungane mu kwivuza, ubu bigaragara ko ari mike cyane.

Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utandukana hashingiwe ku byiciro by’ubudehe abanyarwanda bagiye bagabanyijemo, aho bamwe batanga amafaranga y’u Rwanda 1000; 3000; 7000, hakaba n’abatishoboye Leta y’u Rwanda yishyurira uwo musanzu wose.

Partha Sarathy, umushoramari mu ivuriro Legacy Clinic, atangaza ko bamaze igihe baganira na guverinoma harebwa uko abanyamuryango b’Ubwiisungane mu kwivuza babasha guherwa ubuvuzi mu mavuriro yigenga. Arasanga n’ubwo atari ikintu cyakorwa mu ijoro rimwe,akemeza ko ari gahunda yasaba ubufatanye bwihariye bwa leta n’abikorera.

Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuva tariki ya 24 Gashyantare 2017 kugera ku ya 2 Werurwe, abawurimo baganiriye ku ku cyerekezo kirambye cy’Ubwisungane mu kwivuza, bukoreshwa n’umubare munini w’abanyarwanda, hanavugwamo ko imisanzu ari mike ugereranyije n’igiciro cy’ubuvuzi.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, aratangaza ko habayemo kureba imbere ha mituweli, bigaragara ko mu by’ukuri hari amafaranga abantu batanga ariko uwareba igihe aho kigeze yasanga igiciro cy’ubuvuzi n’amafaranga atangwa bitajyanye, ariko nta mwanzuro wafashwe ngo hamenyekane umubare w’amafaranga aziyongera ku asanzwe atangwa n’igihe aziyongerera.

Umuyobozi wa RSSB Jonathan Gatera

Kugira ngo hatazajya habaho ikibazo ku mafaranga akenewe kwishyura ubuvuzi, hemejwe ko Minisiteri y’imari izajya igoboka ikigega cya mituweli igatanga icyo kinyuranyo.

Nubwo ariko imisanzu itandukanywa n’amikoro y’Abanyarwanda, Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize kivuga ko mu cyiciro cy’abifite, abishyura umusanzu y’ubwiteganyirize mu kwivuza w’amafaranga y’u Rwanda 7000 atari benshi, nabo bayishyurira abakozi babo, kuko usanga ababarizwa muri kiriya cyiciro bafite ubundi bwishingizi bw’indwara.

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM