Umujyi wa Kigali wabonye Umuyobozi mushya

Rwakazina M.Chantal wabaye Meya w’umujyi wa kigali (photo net)

Umujyi wa kigali akaba ari nawo murwa mukuru w’ u Rwanda umuze kubona umuyobozi mushya ni nyuma yuko uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yeguye kumpamvuze bwite

umujyi wa kigali wari umaze iminsi uyoborwa nuwari visi meya parfait Busabizwa by’ agateganyo

Kuri uyu wa gatanu kuya 25/05/2018  nibwo hamenye kanye uwe gukanye umwanya k’umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Madam Rwakazina Marie Chantal niwe watorewe kuba umuyobozi w’umujyi wa kigali  atsinze uwo bahataniraga umwanya Me Murekatete Henriette

Rwakazina Marie Chantal yatowe ku majwi 146 naho Me Murekatete Henriette yagize amajwi umunani

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis wari witabiriye icyo gikorwa yasabye uwatowe kwihutira kwicarana n’abayobozi asanze, kugira ngo yinjire mu kazi bwangu mbere y’uko agira ikintu abazwa kandi atarakimenya, kuko kuva uyu munsi byatangiye gufatwa nkaho ibintu byose birebana n’ubuzima bw’Umujyi wa Kigali abizi.

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM