Afurika

Pologne mu nzira zo gufungura ambasade yayo mu Rwanda

Pawel Jabłoński, Minisitiri w’Ububabnyi n’amahanga wa Pologne wungirije, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura Ambasade mu Rwanda, biturutse ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera. Jabłoński ayoboye itsinda ry’abantu bahagarariye za sosiyete zigera kuri 20 zikora mu nzego zitandukanye muri Pologne, bakaba bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Abajijwe igihe bateganya gufungura Ambasade mu Rwanda, Jabłoński yagize ati: “Gufungura kwa Ambasade yacu, bizagendera ahanini ku mikoranire hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi, kandi mu busanzwe bifata amezi atari makeya y’imyiteguro , ariko ndabizeza ko dushaka kubikora vuba bishoboka kugira ngo Ambasade zombie zifatanye gukomeza gukuza umubano twatangiye.

Biteganyijwe muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu rw’iryo tsinda ryaturutse muri Pologne, hazasinywa amasezerano atandukanye, harimo ayo mu rwego rw’umutekano, uburezi, ndetse n’ishoramari.

Jabłoński yavuze ko bafite abanyeshuri b’Abanyarwanda basaga 1200, uwo akaba ari umubare munini w’abanyeshuri baturuka mu gihugu kimwe.”

1 Comment

1 Comment

  1. Chance christian

    January 2, 2023 at 1:53 pm

    Nibyiza cyane ambasader ya Poland niza murwanda bizagabanya ijyendo zokujya Tanzania kuko yarikure

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM