Ibindi

BYENDA GUSETSA : DUSEKE TURUHURE UBWONKO

Umuhungu yakundanye n’umukobwa bahuriye ku rubuga facebook. Barakundana bahana na nimero za watsap, umunsi umwe umukobwa ahamagara umuhungu ati: Sheri, uri he ko ngukumbuye. Umusore ati ndi iwanjye nicaye mu busitani ndasharamye. Umukobwa ati ifotore unyereke ifoto, Umuhungu bihuza nuko yari arimo kugenda mu muhanda, abona igipangu cyiza imbere kirimo ubusitani, abuhagararamo arifotora ayoherereza umukobwa kuri watsap, umukobwa ifoto arayitegereza, aramusubiza ati niba ari aho uri reka nsohoke ngusuhuze uri iwacu.

3 Comments

3 Comments

  1. Emile MANIRAGUHA

    August 7, 2017 at 9:47 am

    Hahh mbega guseba!

  2. k

    October 6, 2017 at 6:37 am

    ntabwo bishekeje, ahubwo birababaje.

  3. nzayikorera mirere

    November 13, 2017 at 9:36 pm

    ntazindi byendagusetse?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM