Amakuru

Itabi rikomeje kuvugwaho gutera indwara z’umutima

Abantu benshi batekereza ko kunywa itabi bikurura indwara z’ubuhumekero na kanseri z’ibihaha,  ariko ntibajya bibaza ko  bishobora kubakururira n’indwara z’umutima.

Itabi ni ribi kuko ngo 20% by’abantu bicwa n’indwara z’umutima ziba zaratewe no kunywa itabi kuko  ryangiza imiyoboro y’amaraso igaburira umutima  bigatuma umutima utabona amaraso ahagije ngo ubashe gukora akazi kawo gakomeye ko kohereza amaraso mu bindi bice by’umubiri, bikaba byaviramo umuntu gutakaza ubuzima bwe bitunguranye.

Kubera iki kunywa itabi byongera ibibazo by’indwara z’umutima?

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ubumara bw’itabi (Nicotine) buba mu mwotsi w’itabi  bugatera ibibazo. Muri ibyo bibabaza, hari ukugabanya oxygene mu mutima, ibi bikaba byatuma umutima ubura imbaraga bityo ugahagarara gutera, yongera umuvuduko w’amaraso mu mubiri,ituma amaraso ashobora kuvurira mu mubiri bikaba byatuma amaraso atagera mu bice byose by’umubiri,  ikanasenyagura uturemangingo tugize imiyoboro y’amaraso.

Bimwe mu byiza byo kureka kunywa itabi

Iyo umaze kumenya ko kunywa itabi ari bibi ni byiza gufata ingamba zo kurireka kuko bikongerera igihe cyo kubaho,bikugabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kanseri y’ibihaha na kanseri y’umuhogo,uhorana ubuzima bwiza, nta munaniro, nta nkorora zidakira, nta bisebe byo mu nkanka n’ibindi bishobora kujyana na byo.

Ni gute  wareka kunywa itabi?

Nta buryo na bumwe buhuriweho n’abantu bose umuntu yakoresha ngo areke itabi., gusa umuntu  ku giti ricye niwe  ugomba gufata icyemezo cyo kurireka kandi ukabikora utagendeye ku gitsure cy’ababyeyi cyangwa abandi bantu mugendana kuko bizagufasha kureba imbere heza.

Bimwe imwe mu byagufasha kureka itabi, hari kumenya igihe unywera itabi, impamvu urinywa n’icyo uba urimo gukora igihe urinywa bizagufasha kumenya ikintu gituma urinywa. Gerageza  kureka kunywa itabi mu bihe bimwe na bimwe  gupanga izindi gahunda mu gihe cyo kunywa itabi, ushobora no kwegera abaganga bakaba bakujyira izindi nama, Niba  kandi  utanywa itabi cyangwa warariretse   tukitwaze imyambi, ibibiriti n’itabi kukobyagutera kurinywa. Niba ubana n’umuntu urinywa mubwire ko atagomba kurikunywera iruhande,  ntugatekereze ecyane ku bintu ubura, ahubwo ujye wishimira ubuzima bwiza ufite.

Urubuga nkoranyambaga webmd.com dukesha iyi nkuru, ruvuga ko iiba wumva wifuje kunywa itabi, humeka cyane mu gihe cy’amasegonda 10 ukomeze ubikore kugeza irari ry’itabi rishize  kandi ugerageze kunywa ibinyobwa byinshi ariko wirinde gusinda kuko bishobora gutuma ushaka kunywa itabi ugerageze no gukora imyitozo ngororamubiri kuko bigufasha kuruhuka no gutuza.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM