Afurika

Ethiopia: Abana b’abanyarwanda baganirijwe ku muco nyarwanda

Uyu munsi wiswe  Family Day   wabaye taliki 20 Gicurasi 2017 muri Yaya village mu nkengero z’umujyi wa Addis Ababa, uteguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda ku bufatanye bwa Ambassade y’u Rwanda muri Ethiopia.

Tumukunde Hope, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethipie

Abanyarwanda baba muri Etiyopiya bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane cya Family Day,ni umunsi ngaruka mwaka aho abanyarwanda bahura bakaganira ku muco nyarwanda, bagasabana n’urubyiruko, abana bakibutswa indangagaciro na kirazira hubakwa ejo hazaza h’igihugu.

Abanyarwanda barenga 170 nibo bitabiriye uyu munsi, biganjemo urubyiriko rwiga muri Ethiopian Aviation Academy n’abanyeshuri biga ibya gisilikali, umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Urubuga nkoranyambaga agasaro.com dukesha iyi nkuru, waranzwe no kwidagadura no gusabana mu mikino itandukanye nka ruhago, basketball habaho ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iriho ubu ngubu.

 

Kamurase Alexis,  umuyobozi ucyuye igihe w’ihuriro nyarwanda agira  ati,  “ndashimira Nyakubahwa Ambassador waduhaye umwanya maze akabana natwe. Dushimiye abanyamuryango batugiriye ikizere kandi mukatuba hafi mu bikorwa byose twakoze. Ndashimira komite nshya itarajuyaje kwemera kugorera igihugu yemera izi nshingano.nuko dukomeze guhuza dusenyera umugozi umwe.”

Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Tumukunde Hope Gasatura, ashmira  komite icyuye igihe ayiha urwandiko rw’ishimwe (certificat of recognition),  yifuriza ishya n’ihirwe komite nshya anashimira abanyarwanda batuye muri Etiyopiya ku bw’ubufatanye n’uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda za Leta, anabashishikariza kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu.

Kagaba Emmanuel

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM