Amakuru

Nyuma ya Kabuga na Rujugiro Kayumba Nyamwasa ageze kwa Rwigara

Ibyo gufata ubutegetsi anyuze muri politiki biramunaniye arishakira ifaranga

Nyuma yo gukoresha imbaraga zose zamugeza ku butegetsi bikananira, ubu yahinduye umuvuno, yiyemeza kwishakira amafaranga y’abahoze ari abaherwe b’abanyarwanda.

Nyuma yo gushaka kurya ku mafaranga ya Felisiyani Kabuga, anyuze muri Dr Paulin Murayi, Kayumba Nyamwasa bamuteye imboni atarayashyikira umuzi.

Dr Murayi asezera muri RNC ajya gushinga ishyaka rye, Kayumba yahise atangira imigambi yo kwiyegereza Rujugiro Tribert Ayabatwa, ngo bafatanye mu migambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyo mikoranire ntiyatera kabiri, kuko na Rujugiro yabonye ntaho Kayumba yamugeza, nawe abivamo, ariko         Kayumba asigarana inyota y’ifaranga idasanzwe.

Bamwe mu muryango wa Rwagara

Ubu Kayumba Nyamwasa yahisemo kwiyegereza umuryango wa Rwigara, ngo arebe ko hari icyo yawukuraho, kuko ibyo gushaka ubutegetsi anyuze mu nzira za politiki, abona ntaho byamugeza, kandi akaba abona neza ko na Diane Rwigara atamubera inzira igana mu Rugwiro.

Adeline ati “Icyarwanya ubu butegetsi cyose nakitabira”

Inkuru Dukesha Igihe, iravuga ko mu minsi ishize, humvikanye amajwi ari mo ibiganiro abagize umuryango wa Rwigara, bagiye bagirana n’abandi batari mu Rwanda bababwira ko bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, n’uko icyabukuraho cyose bakijyamo.

Muri icyo kiganiro, cya Tabitha Rwiza mushiki wa Assinapol Rwigara ubarizwa hanze y’u Rwanda, na Adeline Rwigara,  bumvikana bavuga ko batewe impungenge n’uko inzego z’iperereza zishobora kuba zarageze ku muzigo warimo amadosiye y’ibimenyetso bishobora kubashyirishamo.

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko uwo muzigo ngo waburiye muri Ethiopia mu ndege yari ijyanye Diane Rwigara imuvanye i Kigali agana i Los Angeles, mu rumwe4 mu ngendo yajya akorera yo.

Avuga ko bishoboka ko bamuhagaritse muri Ethiopia imizigo ye bayikuyemo bayisomye, ati “Ubu rero igikurikira ni Imana ikizi.”

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko Adeline atewe impungenge n’uko bari basanzwe bafite dosiye bakurikiranwaho.

Akomeza avuga ko ajya asaba Diane gusohoka mu gihugu aciye iy’ubutaka, kuko batabura abantu bamwambutsa, ubundi agashaka igihugu ajyamo, undi akanga ngo ntashaka kuva aha, ngo abo bakorana batabona ko yabaye ikigwari, ati “shwi ntabwo nahava babona ko nabaye ikigwari.”

Muri icyo kiganiro kandi Adeline yumvikana akoresha ibimenyetso mu kuvuga abantu, umwe akamwita Nzobe, hari n’undi bita Muganga, undi yamugeraho akamwita Uw’Epfo (uyu ni Kayumba Nyamwasa baba bashaka kuvuga).

Avuga ko hari umuntu bahuye yita Nzobe uri muri opozisiyo, akamubwira ko bafite gahunda yo gushyiraho ishyaka, ariko izatinda, bemeranya ko bashobora kwandika bamagana cyangwa bakajya mu mihanda bakigaragambya.

Aragira ati “Nabwiye Nzobe nti abavandimwe banjye bari muri opozisiyo, kandi iyi leta iranyanga yanyiciye umugabo, yanteye agahinda, yantereye abana agahinda, abavandimwe banjye bose baheze hanze mba muri iki gihugu njyenyine, ndayanga nayo iranyanga, icyayikuraho cyose nakijyamo.”

Adeline avuga ko yagiye mu bintu Imana yamubujije, kuko ngo politiki ubusanzwe si umuhamagaro we, akaba avuga ko yasabye Imana imbabazi.

Tabitha yabwiye Adeline Rwigara ko bitumvikana uburyo umuntu yaturutse i Kigali yagera muri Ethiopia imizigo ye ikabura.

Kayumba Nyamwasa

Yumvikana abwira nyina wa Diane ati “karabaye, weee, murapfuye mwese kubera ibyo bidosiye babonye kandi n’ubundi mwari mufite dosiye. Niba Diane adashaka gusohoka mwikusanye mugende, aho bigeze niba abona ko atagomba gusohoka.”

Tabitha yavugaga ko Adeline ageze i Burayi atabura uko agera muri Amerika kuko afite pasiporo y’u Bubiligi. Akomeza agira ati “Barayatwaye ayo madosiye weee, erega n’ubundi bari bamuriho”.

 

 

 

Polisi ntirebera

Bamwe mu bagize uwo muryango ubu bari mu maboko ya Polisi, nk’uko bitangazwa n’Ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda.

Adeline Rwigara n’abakobwa be babiri bari mu maboko ya Polisi, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza imisoro, gukoresha impapuro mpimbano no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umwe muri abo bakobwa ni Diane Rwigara w’imyaka 35, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kuko mu gihe yashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu gihe yashakaga imikono y’abamushyigikiye, ku rutonde yatanze, hagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.

Undi ni Anne Rwigara we n’abandi bo muri uyu muryango, bakurikiranyeho kunyereza imisoro, ariko bose bagashinjwa icyaha kindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, atangaza ko icyemezo cyo kubakurikirana bafunze, gifashwe nyuma y’uko bagaragaza ubushake buke bwo gukorana neza n’ubugenzacyaha, kandi bakaba bari batangiye no kubangamira iperereza.

Aragira ati “Ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo.”

ACP Badege, akomeza agira ati “ikindi ni uko bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.”

Uwashaka kwiyamamaza ngo afate ubutegetsi mu Rwanda, uretse ko batanashoboka kuko nta mpamvu ifatita igaragara, ntiyakorana na Diane Rwigara. Umugambi wa Kayumba Nyamwasa ni ugukomeza kuabaresaresa ngo ashyiskire ifaranga rtyabo bivugwa ko se yabasigiye irifatika, kuko ibya Politiki byo asa n’utakibirimo dore ko n’ishyaka rye rya RNC ryacitsemo ibice .

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM