Ibimenyetso byuko wanduye agakoko gatera sida, kenshi bikunze kugaragara hagati y’ukwezi 1 kugeza ku mezi 2 uhereye igihe wayanduriye, bamwe na bamwe bashobora no kugaragaza ibimenyetso mbere yaho nko mu byumweru 2 bayanduye, ariko mugomba kwibuka ko ibyo bimenyetso bya kare uwanduye agakoko gatera sida agaragaza, bishobora kuba ari n’uburwayi busanzwe budafite aho buhuriye nayo.niyo mpamvu kugirango umenye neza ko wayanduye ugomba kujya kwipimisha kugirango ubimenye neza, kuko Hari ni gihe ushobora no kumara imyaka 10 yose utaragaraza ibimenyetso by’ agakoko getera sida, ariko ntago bisobanura ko uba utagafite kaba kari mu mubiri wawe.
agakoko gatera sida gashobora kuvurwa bikagabanya ubukana bwako ukaguma uri muzima, ariko iyo utavuwe gashobora gukomeza kugeza mu cyiciro cya gatatu, nubwo bwose nta bimenyetso waba ugaragaza niyo mpamvu buri wese yakagombye kwipimisha.
Ibimenyetso by’ agakoko gatera sida bikunze kugaragara k’umuntu, nu kababara umutwe wa buri gihe, kubira ibyuya ninjoro, guhumeka nabi ni nkorora idakira, kunanuka byizanye, kugira uduheri tw’umweru mu kanwa, umunaniro ukabije, ibisebe mu myanya ndangabitsina,kugira ikibazo cyo kwibagirwa.
Ibyiciro bigize agakoko gatera sida
Bitewe ni cyiciro umuntu aba agezemo ninako ugenda werekana ibimenyetso bitandukanye.
Icyiciro cya mbere
ukimara gufatwa na gakoko gatera Sida abenshi bakunze kurwara ibicurane bisanzwe, udashobora gutandukanya n’izindi ndwara zo mu buhumekero.
Icyiciro cya kabiri
icyiciro cya 2 ari nacyo giteye impungenge, agakoko gatera Sida kaba kamaze gutura mu mubiri kagaceceka nubwo ntacyo gakora cyane, ariko kaba kari mu mubiri. muri icyo gihe uwanduye nta bimenyetso agaragaza ariko agakoko kaba karimo kwinjira mu mubiri wose gahoro gahoro, muri iki gihe umuntu ashobora kumara igihe kirekire cyane kirenga n’imyaka 10. abantu benshi ntibakunze no kugaragaza ibimenyetso na bimwe bya gakoko gatera sida muri iyo myaka 10.
Icyiciro cya gatatu
iki cyiciro ni nacyo cya nyuma ubudahangarwa bw’umuntu buba bwaramaze gucika intege, ahangaha uba ushobora kwandura indwara zose zaba izikomeye cyangwa izoroheje, icyo gihe nibwo utangira kugaragaza ibimenyetso bitandukanye nko kugira iseseme, kuruka,umunaniro wa buri gihe, umuriro mwinshi.
Ese ni ryali umuntu wanduye agakoko gatera sida ashobora kukanduza undi?
Umuntu wese wanduye agakoko gatera sida kamaze kugera mu mubiri, nawe ashobora kugatera undi kuko kaba kamaze kugera mu maraso gatembera, ku buryo byoroha cyane ko uwakanduye yagasiga mugenzi we.
Iyo tuvuze agakoko gatera sida mumenyeko atariko gatuma urwara, ahubwo kica abasirikare barinda umubiri. ibimenyetso bya gakoko gatera sida akenshi bituruka mu ndwara zandura ugenda uvana ahantu hatandukanye, doreko umubiri wawe uba watakaje ubudahangarwa bityo kwandura indwara zitandukanye bikoroha.
Kayitesi Carine