AMAHANGA

Papa Francis yasabye kudohorera abatinganyi n’abasaba gutandukana

Umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis yasabye abihaye Imana Gatolika aho bari hose ku Isi kwemerera ababana bahuje ibitsina (Gays and Lesbiens) no gutanga gatanya kuwari yarahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa bakurikije icyo amategeko y’ibihugu byabo abivugaho

Abatinganyi b'abagore

Abatinganyi b’abagore

Nkuko ikinyamakuru CNN cyabyanditse ngo mu gitabo Papa francis yanditse kigizwe na Page 260 yise “On Love in the Family,” yanditse nyuma y’inama ebyiri yagiranya n’abihaye Imana bakomeye baganira kuri izo ngingo, avuga ko kiliziya itemera ivangura iryo ariryo ryose bityo asanga kwibasira abatinganyi byaba ari ivangura.

Yavuze ko ntacyo bizahindura ku mategeko Kiliziya gatolika isanzwe igenderaho avuga ko bagomba koroherezwa hakurikije uko imico n’amategeko y’ibihugu byabo bibyemera.

Papa yasabye abihaye Imana kudohora amategeko yakumiraga abatinganyi n’ayo gutanya abahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa (Divorce) kandi yifuza kongera gusezerana n’undi kiliziya yaborohereza nabo ntibakumirwe mu nzu y’Imana.

Avuga ko mugihe umuntu atakibana n’uwo bashyingiranywe wa mbere kandi avuga ko ari ugufasha buri muntu kunezezwa n’urukundo rw’Imana kandi akumva ko adakumiriwe mu rusengero rwayo.

Iyi nyandiko Papa akaba ayisohoye nyuma y’inama yamuhuje n’abandi bihaye Imana bakomeye muri kiliziya gatolika yiga kuri izi ngingo yateranye mu kwa 10 mwaka wa 2014 ndetse na 2016.

Papa Francis yakomoreye abatinganyi guhabwa amasakaramentu

Papa Francis yakomoreye abatinganyi guhabwa amasakaramentu

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM