AMAHANGA

Christiane Taubira arasaba ko ukuri ku byabaye mu Rwanda muri jenoside kugaragazwa

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, Christiane Taubira wahoze ari minisitiri w’ubutabera w’u Bufaransa kuva mu 2012 akaba aherutse kwegura ku mirimo ye kuwa 27 Mutarama 2016, kuri uyu wa Kane  yahaye icyubahiro inzirakarengane ziciwe muri jenoside agira n’ubutumwa atanga.

Ku rukuta rwe rwa twitter, Christiane Taubira yasabye ko hagaragazwa ukuri ku nkomoko y’ibyabaye mu Rwanda aho yavuze ko mu Rwanda ubwicanyi nta jwi bugifite, ariko abarokotse bakaba bagenda bata icyizere, mwanya ukaba ari uwabo (Abafaransa) bagasigasira ubucuti no kwizerana kandi mu kuri.

Uruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi kugeza na n’ubu rukomeje guteza impaka nyuma y’imyaka ishize iyo jenoside ishyizwe mu bikorwa. Kuwa 07 Mata 2015, perezidansi y’u Bufaransa yatangaje ko igiye gushyira ahagaragara inyandiko z’ibanga zigaragaza uko u Bufaransa bwitwaye muri icyo gihe, ariko kugera kuri izo nyandiko na n’ubu biiracyari ikibazo.

Umushakashatsi w’Umufaransa, François Graner, wanditse igitabo ku gisirikare no ku Rwanda, yemereye France Info ko inyandiko yabashije kubonaho ari ebyiri gusa kandi nazo zitarimo ikintu gifatika.

Ese u Bufaransa hari igihe buzageraho bukemera uruhare bwagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi? Ese kuzemera no gusaba imbabazi nyuma y’imyaka 100 hari icyo bizaba bikimariye abiciwe n’abayirokotse muri iyo myaka n’abuzukuru babo bashobora kuzaba batakiriho?

1 Comment

1 Comment

  1. admin

    April 9, 2016 at 11:26 am

    iyi nkuru ni sawa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM