Amakuru

Ubukana bwa diyabeti bushobora gutera ubuhumyi

Birashoboka ko benshi twaba tuzi indwara ya diyabeti, ariko si benshi bazi ubukana bwayo. Bumwe mu bubi bwa Diyabeti  harimo n’ubuhumyi. Nyamara ariko siko abantu bose bafite iyi ndwara bahinduka impumyi kuko  birashoboka cyane kubwirinda.

 

Urubuga nkoranyambaga  www.webmd.com rwemeza ko hari uburyo bwinshi Diyabeti ishobora kwangiza ijisho. Ubundi mu ijisho imbere harimo agahu (retine) gashinzwe gukusanya amashusho yose mbere yuko ajya mu bwonko. Diyabeti ikaba yangiza aka gahu, bityo amashusho ni ukuvuga ibyo tubona ntibibe bikibonye uko bigera ku bwonko.

Iyo aka gahu gatangiye kwangirika, umurwayi ntabwo  abimenya, ahubwo   buhoro buhoro umurwayi akazagenda atabona neza. Akenshi iyo atakibona neza, ijisho riba ryarangiritse cyane ku buryo biba bitagifite igaruriro. Niyo mpamvu umurwayi wa Diyabeti agomba gusuzumisha amaso ye ku buryo buhoraho, akabikora byibuze rimwe mu mwaka.

Muri rusange uko Diyabeti yangiza amaso nta bimenyetso bigaragaza. Ntugomba r gutegereza ko ubona ibimenyetso kugira ngo utangire gusuzumisha amaso yawe Cyakora hari bimwe mu bimenyetso ushobora kubona, iyo amaso ageze ku gice cya nyuma cyo kwangirika .

Kuva amaraso mu maso, bigaragazwa no kubona ibintu by’ibihu mu maso. Icyo gihe ugomba kwihutira kujya kwa muganga kuko iyo bitagenze gutyo , bishobora kukuviramo ubuhumyi.

Diyabete ishobora gutera amaso y’uyirwaye ibibazo bikaba byamukururira guhuma

Iyo uku kwangirika kugitangira, nta muti muganga aha umurwayiahubwo  ikiba gikenewe ni uko umurwayi agabanya isukari mu mubiri. Ni ukuvuga, gukurikiza indyo yategetswe na muganga no gufata neza imiti. Izi ngamba zombi ziba zihagije kugira ngo amaso adakomeza kwangirika.

Iyo binaniranye, niho muganga amuvura akoreshaje imirasire y’urumuri rwitwa razeri. Iyi mirasire ituma umurwayi yongera kureba ariko bitari neza nkuko yari asanzwe areba mbere yo kurwara. Iyi mirasire kandi ishobora gukoreshwa inshuro nyinshi, ntabwo  bayigutera rimwe gusa ngo bibe birarangiye.

Uru rubuga, rusoza ruvuga ko niba ufite ikibazo cy’uburwayi bwa Diyabeti, ni byiza gusuzumisha amaso yawe byibura rimwe mu mwaka kugira ngo bakurebere ko nta kibazo bityo uvurwe hakiri kare kandi wibuke  gukurikiza neza indyo  no gufata neza imiti, kuko kwirinda biruta kwivuza.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM