Umuryango urwanya ubukene n’ibibazo bibushamikiyeho mu Karere ka Muhanga (BSD) ugargaza ko imiryango ituriye ibirombe by’amabuye y’agaciro bashonje bahishiwe
Ubushakashatsi bwakorewe mu Tugari dutatu two mu Murenge wa Muhanga mu ngo zisaga 190 zivukamo abatuarage bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Mutakwasuku Yvonne, Umukozi muri BSD
Umuryango BSD uvuga ko ibibazo by’ubukene biterwa no kuba abaturage bajya gushaka akazi mu birombe by’amabuye y’agaciro, batazi uburyo bwo gukoresha umusaruro w’ibyo bakurayo.
Mutakwasuku Yvonne, ukorera uyu muryango, avuga ko byinshi mu bibazo biterwa ahanini n’uko abagabo bose bafite imbaraga birirwa mu birombe bagatinda guhembwa mu gihe uwagiye mu kazi aba agomba gutungwa n’umuryango yaturutsemo m uruhare rwa ba nyir’ibirombe rukwiye kugaragra mu gukemura ikibazo cy’abaturiye ibirombe babashakira akazi.
Agira ati, “Usanga bahemberwa mu ntoki, uyu muryango ukaba uzabafasha abafitemo akazi bose bagahemberwa mu bigo by’Imiari”.
Umuryango BSD ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bagiye kandi gufasha ingo 300 zo mu Tugari twa Nyamirama, Remera na Tyazo ahagaragara ibirombe bikora cyane.
Gufasha iyo miryango hazibandwa ku mirimo yo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki, kunoza ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, no kubaha inguzanyo ziciriritse kugira ngo abasigaye mu miryango babashe kubona ibyo bakora byunganira ababa bagiye gukora mu birombe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Kayiranga Innocent avuga ko uyu mushinga uzamara umwaka uzafasha Akarere kwesa imwe mu mihigo yo kurwanya ubukene.
Uyu mushinga uzatwara amafaranga miliyoni 25 FRW, miliyoni 10 zizatangwaho mu nguzanyo zicirirtse, naho miliyoni 5 zizajya mu bukangurambaga n’amahugurwa naho miliyoni 10 zikazifashishwa mu mirimo y’umushinga.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net