Amakuru

Ikoranabuhanga rishyize u Rwanda ku isonga mu gutanga amaraso


Bimenyimana J.

Gutanga amaraso si ikintu gishya mu banyarwanda, kuko bamwe muri bo bayatanze nibura inshuro imwe mu buzima bwabo, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi byitabira gutanga amaraso kandi nta kiguzi, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga agezwa ku bayakeneye, rirushyize mu bihugu biri ku isonga ku isi.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cyita ku buzima RBC (Rwanda Bio-Medico Center) Dr. Jeannine Condo,  gutanga amaraso ni igikorwa cyo gutabara ubuzima.

Avuga ko u Rwanda rugeze ku rwego rushimije, kuko ibigo by’ubuvuzi bikeneye amaraso yo gutabara abayakeneye, biyahabwa ku gihe, kandi ku rugero rurenga 90%.

Dr. Condo yemeza ko u Rwanda rufite ikigo cy’icyitegererezo (kiri muri i Remera aho RBC ikorera).

Avug kandi ko ibindi bihugu byicaye hamwe, bisanga uko u Rwanda rwita ku kubungabunga; gutanga no gutabara abayakeneye ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye no gutana amaraso, uko rwigisha abantu, rugeze ahantu hashimishije ndetse rwakagombye gutangira kwigisha abandi.

Akavuga ko aho rugeze byaratumye ruhabwa kiriya kigo cy’icyitegererezo twavuze haruguru.

Dr.  Condo kandi avuga u Rwanda ruri mu bihugu bike ifite abaturage batanga amaraso 100% nta kiguzi basabye.

Aragira ati “nk’uko mubizi amaraso aracyatangwa ku buntu (…), si abaturage gusa ahubwo n’abayobozi igihe kiragera bakibwiriza bakajya gutanga amaraso”

Dr. Condo arashimira abantu bose batanga amaraso haba mu Rwanda haba no ku isi, kugira ngo bagire ubuzima batabara.

Dr. Condo kandi avuga ko u Rwanda rwitegura kwakira inama mpuzamahanga y’abatanga amaraso, izateranira mu Rwanda kuwa 14 Kamena 2019, iy’umwaka ushize yabere mu bu Gereki, naho iy’umwaka utaha izabera mu bu Taliyani.

Indege zitagira abapilote ziranoza imitangire y’amaraso

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso Dr. Suaib Gatare, avuga kuva u Rwanda rwatangira gukoresa indege zitagira abapilote zizwi ku izina rya Drones, abakeneye ubutabazi bahabwa amaraso batangiye kuyabonera igihe, kuko n’abayashaka mu buryo bwihutirwa (Emergences), bayabona hagati y’iminota 15-45.

Avuga ko mbere yo gukoresha iryo koranabuhanga, imdoka itwaye amaraso yakoraga urugendo ruri hagati y’amasaha 2-4gutanga amaraso.

Kubera ibi byose u Rwanda rumaze kugera ho mu bikorwa byo gutabara abakeneye amaraso, ruzakira ibirori byo kwizihiza umunsi w’abatanga amaraso ku isi, bizahurirana n’Inama mpuzamahanga biteganyijwe ko izateranira i Kigali kuwa 14 Kamena.

Ni kuri iyo taliki buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso.

Dr. Gatare akomeza avuga ko impamvu uyu munsi wizihizwa kuwa 14 Kamena ari ukubera kwibuka no guha icyubahiro uwavumbuye ubwoko bw’amaraso (A; B; AB na O), ndetse na Rhesus (- na +) mu mwaka wa 1900.

Uwo ni umushakashatsi w’umugereki witwa Karl Landesteiner, ukomoka mu gihugu cya Otirishiya wavutse kuwa 14 Kamena 1868.

Mu butumwa bwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, avuga ko iki gikorwa cy’ingenzi cyo kwakira inama mpuzamahanga nk’iyi, ni umwanya wo gushimira abatanga amaraso cyane abakorerabushake, n’abayatanga nta kiguzi basaba, kubera ibyo bikorwa byabo byo gutabara ubuzima bw’abantu batanga amaraso.

Minisitiri Gashumba arasanga kandi uyu ari umwanya mwiza wo guhamagarira abatuye isi gutanga amaraso buri gihe, kugira ngo buri muntu wese uyakenye aho ari hose ayabone.

Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe n’Umuyobozi wa RBC, seriviai zo gutanga amaraso mu Rwanda zatangiye mu mwaka wa 1976. Hagati y’uwo  mwaka n’uw’1985, gutanga amaraso byashingiraga mu muryango.

Nyuma y’umwaka wa 1985 kugeza ubu, amaraso atangwa n’abakorerabushake.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yo mwaka wa 1994, ubukungu bw’u Rwanda ndetse na Sosiyete muri rusange byasenyutse cyane, ndetse n’ibikorwa remezo by’ubuzima, inzego z’ubuzima kandi nazo ntizarebewe izuba, ibyo bituma habaho isumbana hagati hagati y’imijyi n’ibyaro mu nzego zitandukanye zirimo no gutanga amaraso.

Iri tangazo risoza rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ko amaraso ari ingenzi, bituma ishyigikira ibikorwa byo gutanga amaraso, hagamijwe kuzamura ubuziranenge ndetse no kuyageza kuri buri wese uyakeneye ngo atabare ubuzima.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM