Amakuru

Gatsibo: Abaturage bakomeje kwishakamo ibisubizo

Abaturage bo mu Murenge wa Ngarama wo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze kwiyuzuriza inzu ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni inyubako  izakoreramo urwego rw’abunzi bo muri uyu murenge nyuma y’imyaka myinshi bakorera munsi y’igiti.

Murisa Gervais , Perezida w’abunzi mu Murenge wa Ngarama,  avuga ko kubaka iyi nzu byaturutse mu bitekerezo by’abaturage ubwabo.

Agira ati “Usibye ikibanza twahawe na leta ibindi byagiye kuri iyi nzu byose byaturutse mu maboko y’abaturage. Nibo bafashe iya mbere begeranya inkunga, buri muturage yatangaga uko yifite hari nk’abatanze  amafaranga y’u Rwanda 1000, 2000 abandi bagakora imiganda inshuro nyinshi kugeza iyi nzu yuzuye.”

Murisa avuga ko bagikorera munsi y’igiti imbogamizi zari nyinshi cyane zirimo izuba n’izindi.

Akomeza agira ati “Tubonye aho gukorera twisanzuye nta zuba nta mvura ndetse nta n’izindi mbogamizi zihari mu gihe ubundi twajyaga gutira aho dukorera. Ikibazo cyaho gukorera nicyo cyari kidukomereye cyane, naho ibindi leta yarabikemuye ubu dufite amagare na telephone bidufasha mu kazi kacu.’’

Rugaravu Jean Claude,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama, avuga ko iki gikorwa cyatekerejwe n’abaturage nyuma yo gusanga abunzi babo badakwiye gukorera munsi y’igiti.

Yagize ati “Iyo imvura yagwaga wasangaga umurimo wabazinduye udakorwa neza, abaturage bagataha bijujuta babitekerezaho bifuza kububakira, batanze amaboko yabo batanga n’amafaranga kugeza inzu yuzuye.”

Nk’uko bitangazwa na Gasana Richard,  Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo iyi nzu niyo ya mbere mu mateka y’u Rwamda  yubakiwe abunzi.

umuyobozi w’akarere
ka Gatsibo

Murenge wa Ngarama hakoreramo abunzi 42, byinshi mu bibazo bakemura bishingiye ahanini ku bwumvikane buke mu muryango,  imbibi z’amasambu, abamburanye amafaranga n’ibindi byatuma havuka ubwumvikane buke mu baturanyi.

abunzi bakoreraga munsi y’igiti batariyubakira inzu

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM