Bimenyimana Jeremie
Mu myaka itari myinshi ishize, akarere ka Nyamagabe kabarirwaga mu turangaje utundi imbere ku rwego rw’igihuhu, mu birebana n’igwingira ry’abana.
Igikoni cy’umudugudu cyafashije ababyeyi guhindura imyumvire, banoza imirire bituma akarere kazamuka kava kuri 51 kagera kuri 42.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe Mujawayezu Prisca
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mujawayezu Prisca, abagore batuye mu midugudu baraterana bakazana ibiribwa bakiga guteka indyo yuzuye, ari mu magambo ari no mu bikorwa.
Rudahunga Calixte Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa cyanika, umwe mu igize akarere ka Nyamagabe, we avuga ko iyo abana bagaragaweho n’imirire mibi, bashyirwa mu bitaro, n’ababyeyi babo bityo bakigishirizwa aho gutegura indyo yuzuye.
Akomeza avuga ko igikoni cy’umudugudu cyafashije ababyeyi benshi kumenya gutegura indyo yuzuye, kandi inazamura imibare y’abana bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Cyanika Soeur Marie Léonille Mwitirehe, avuga ko mu mwaka wa 2017 umurenge wa Cyanika wari ufite abana bafite ibimenyetso by’imirire mibi ariko idakabije 53; abafite ibimrnyetso bikabije 6; naho abangwingiye bari 61.
Soeur Marie Léonille Mwitirehe Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Cyanika
Akomeza avuga ko abaragazaga ibimenyetso bidakabije mu mwaka wa 2018 bari 22; abagaragaza ibikabije ntabo mu gihe abagwingingiye bari 25.
Soeur Mwitirehe akomeza avuga ko mu mwaka wa 2019, abagaragaza ibimenyetso bidakabije by’imirire ari 14; abagaragaza ibikabije 4 mu gihe abagwingiye ari 11.
Madamu Mujawayezu arasanga kuba imibare y’abana bagwingira waragabanutse ho 9% mu myaka itari bitanga icyizere ko igwingira ry’abana rizacika burundu.