Imvano y’urwango Museveni yanga u Rwanda
Abantu benshi bibaza impamvu u Rwanda rudacana uwaka na Uganda, ndetse abatazi Museveni bamwibeshyaho bakamufata nk’umubyeyi. Muri iyi nyandiko irambuye, turabagezaho imigambi ya gitindi yaranze uyu musaza kuva arwana na Obote, ubucuti bukomeye hagati ye na Habyarimana n’iko umubano we n’u Rwanda uhagaze kugeza uyu munsi.
Kugira ngo Museveni agere ku butegetsi abanyarwanda babifite mo uruhare runini cyane. Ndetse nta watinya kuvuga ko iyo batarugira, Museveni atari gutsimbura ingabo za Milton Obote yarwanaga nazo.
Ubucuti bwa Museveni na Habyarimana
Ibi abenshi ntibabizi ndetse hari uwabisoma agakeka ko atari ukuri.
Mu ntambara Yoweri Kaguta Museveni yarwanye yo guhirika Milton Obote ku butegetsi, mu bari ku isonga bamufashije harimo Perezida wayoboraga u Rwanda icyo gihe Juvénal Habyarimana.
Ibyo bigaragazwa n’uko Museveni yari yarahawe inzu mu cyahoze ari Komini Kanombe muri Segiteri ya Kicukiro.
Iyi nzu niyo Museveni yabayemo mu gihe kinini cy’iyo ntambara. Iyo nzu yari iy’umukuru w’Urwego rw’ubutasi rwa Habyarimana witwaga Nduwayezu Augustin.
Si ibyo kumucumbikira gusa, kuko Museveni yakoreshaga ikibuga cy’indege cya Kanombe yakira inkunga yahabwaga n’abamushyigikiye babaga mu uerengerazuba bw’isi, cyangwa se agiye guhura nabo.
Ikindi rero ni ubucuruzi bukomeye aba bagabo (Habyarimana na Museveni) bakoranaga, bwari buhagaraariwe na Maneko Nduwayezu ku ruhande rwa Habyarimana, n’umugabo witwa Otafire ku ruhande rwa Museveni ubu ni umwe mu bayobozi bakuru mu butegetsi bwa Uganda.
Habyarimana yamuhaga intwaro; imiti; ibiringiti; ibiribwa, nawe Museveni akamuha Kawa yasarurwaga mu duce yari yarafashe. Ibi byatumye mu myaka ya za 1985;1986;1987, u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere byagize umusaruro mwinshi wa Kawa.
Kurangwa n’indimi ebyiri
Muri urwo rugamba rwo gushaka ubutegetsi, abenshi mu barwanyi ba Museveni bari abanyarwanda. Akabizeza ko urugamba barwana nirurangira, azabafasha bagataha mu rwababyaye.
Ku rundi ruhande, akizeza Habyarimana ko azamwitura ibyo yamukoreye, kandi ko nta mwanzi uzamutera aturutse muri Uganda. Agakomeza kubagonganisha atyo.
Ababikurikiraniraga hafi bavuga ko RPA itangiza urugamba rwo kubora u Rwanda, Museveni atabishakaga.
Kubera ko imyiteguro yarwo yakorwaga mu ibanga, Museveni yaje kuyitahura atinze, bituma yiyemeza kuyiburizamo. Yiyemeje gutatanya abari muri uwo mugambi, abohereza kwiga hirya no hino.
Urugero ni nka Major Paul Kagame yohereje kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko ariwe yabonaga akaze muri icyo gikorwa, kandi akaba ari we yatinyaga.
We yashakaga ko abanyarwanda bakomeza kumurinda naho ibyo kubohora igihugu cyabo ntiyabishyiraga muri gahunda ze.
Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi
Uyu umugani w’abanyarwanda usohereye kuri Museveni utarashatse kwitura abamushyize ku butegetsi ineza bamugiriye.
Kuva aho bamwe mu banyarwanda bari mu ngabo ze batangiye umugambi wo kubohora igihugu cyabo, bakiyemeza kuwushyira mu bikorwa, byababaje cyane Museveni, ngo kuko batamugishije inama.
Ahita mo kwirengagije aho bamukuye abihakana ku manywa y’ihangu, maze avugira i New York ko agiye guhana yihanukiriye abo bana bamucitse.
Mu rugamba rwo kubohora igihugu
Gen. Fred Gisa Rwigema wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu, yaje gupfa mu buryo butunguranye, ndetse na Major Peter Bayingana na Major Dr. Chris Bunyenyezi bapfa mu buryo budasobanutse.
Mu kwigira nyoni nyinshi, Museveni yashatse gufasha RPA (Rwanda Patriotic Army), gushyira ho abayobozi bashya b’urwo rugamba, ariko agamije kuzana abo azagira ibikoresho ngo abayoborere mo.
Museveni ashaka kugira Majyambere Umugaba w’ingabo za RPA
Mu gihe ingabo za RPA zari zisigaye ari impehe zidafite ubuyobozi, mu kuzisonga Museveni yagize atya azana umunyemari Silas Majyambere yambaye imyenda ya gisirikare na pistole ku itako, abwira ingabo za RPA ati “nguyu jenerali mbazaniye ababere umugaba w’ingabo zanyu.”
Iyi myitwarire igaragaza ko Museveni ashobora kuba afite uruhare mu rupfu rw’abari arabayobozi bakuru ba RPA. Ntibyumvikana ukuntu yahise ashaka yifuza umuntu wakoranye na Habyarimana cyane ngo aze kuyobora urugamba mu minsi mike nyuma y’urupfu rwabo.
Imvano ya Museveni kwanga Kagame
Maze kubereka uyu mu jenerali utazi by’igisirikare, Kagame yahise agaragaza ko atemeye icyemezo cya Museveni. Museveni agira umujinya w’umuranduranzuzi kuko umugambi we wari upfubye, ararakara bikomeye, urwango yanga Kagame rutangirira aho.
Ikindi ni uko ibyo kwiga Kagame Paul yahise mo kubireka agaruka kwiyoborera urwo rugamba iki nacyo cyarakaje Museveni washakaga ko intambara itarangira agirira mushuti we Habyarimana.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu
Urugamba rurangira igihugu kibohowe, ariko kigomba kwiyubaka gihereye ku busa. Icyagombaga kubanziriza ibindi, ni ukubaka inzego z’umutekano, kuko n’ubwo abarwanyaga umugambi wo kubora u Rwanda bari batsinzwe, ndetse bagasiga banaruhekuye ntibari bakavuye ku izima.
Aha rero naho Museveni yashatse uburyo bwose yashyira mo ibyitso bye, kandi abigera ho, kuko abo bose baje kunanirwa kugendera ku murongo umwe mu kubaka igihugu bari ku ruhande rwe.
Abo bari mo abasirikare nka Nyamwasa Kayumba; wasahuraga imodoka zaba iz’abasiviri n’iza gisirikare zirimo n’iz’Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, Imiryango itegamiye kuri leta (ONG) azijyana muri Uganda bakazigurisha we na Museveni; Rudasingwa Théogène n’abandi.
Hari n’abasiviri yagiye yiyegereza nka Gerard Gahima; Sebarenzi Kabuye; Tribert Ayabatwa Rujugiro; dore ko abenshi muri aba ariwe wabafashaga mu guhunga mbere yo kubateranya n’ubutegetsi.
N’ubwo atabemereraga gutura muri Uganda, ariko ntiyahwemye gukorana nabo.
Bamwe abafasha gushinga amashyaka nka RNC, ndetse anabagira inama yo gukorana na FDLR, n’ubwo bwose bageze aho bakabishwanira mo.
Kisangani iza Uganda zarashobewe
Mu Rwego rwo kurwanya abo bagizi ba nabi bashakaga kugaruka mu Rwanda, no gucyura impunzi bari barafasheho ingwate, ingabo z’u Rwanda zagiye muri RDC muri icyo gikorwa, zabanje kugira uruhare mu kubora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo guhambiriza Mobutu Sese Seko, zifasha Joseph Desire Kabila gushimangira ubutegetsi bwe, ariko nawe aza kugirwa igikoresho na Museveni, atangira gukorana na FDLR yari imaze kuvuka.
Mu by’ukuri Museveni we yashakaga kuvana Perezida Kagame ku butegetsi amufatiranye atarashinga imizi mu banyarwanda, kuko yabonaga atazamwemerera gukora ibyo ashatse mu Rwanda.
Museveni yumvaga u Rwanda rwaba imwe mu ntara zigize igihugu cya Uganda.
We n’abambari be, bifuzaga kugenzura icyari ikigo gikwirakwiza amazi n’amashanyarazi ELECTROGAZ; BNR n’ibindi bigo by’imari n’amabanki byose byari mu Rwanda, naho Perezida Kagame akagenzura gusa umutekano.
Perezida Kagame abyanze, Museveni amuhindura umwanzi we akajya amugambanira hirya no hino.
Bifuje gusiba u Rwanda ku ikarita ya Afurika
Mu rwego rwo guhashya FDLR yari itangiye kwigira akari aha kajya he, ingabo z’u Rwanda zasubiye muri RDC.
Museveni wahoraga yiyoberanya, nawe yohereza ingabo ze zivuga ko zije gufasha u Rwanda kurwanya abatarushakira umutekano.
Kabila nawe abifata nk’utewe n’ubwo yari abiziranye na Museveni, abonye atabiva mo asaba ubufasha Mugabe wayoboraga Zimbabwe; Eduardo dos Santos wayoboraga Angola ndetse n’igihugu cya Namibiya.
Ingabo za Uganda zaje zitwikiriye umwambaro wo gufasha u Rwanda, ariko zigambiriye kururwanya.
Ingabo z’ibyo bihugu byombi zihurira mu rugamba rwa Kisangani, aho iza Museveni zatsinzwe uruhenu, zigakizwa na Perezida Kagame ubwe wasabye iz’u Rwanda gusiga ho. Naho ubundi Uganda iba yaragize Kisangani indahiro.
Umugambi wari uhari ni uko iyo ingabo z’u Rwanda zitsindirwa i Kisangani, abazirwanyaga bari guhita baboneza iya Kigali basibanganya neza neza ahari icyo gihugu ku ikarita ya Afurika.
Iterwa ry’ibisasu
Nyuma y’iburizwamo ry’umugambi wa Kisangani, ibyitso bya Museveni birangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa byigira inama yo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nibwo za gerenade ziturikijwe hiryo no hino mu gihugu, cyane cyane mu Umujyi wa Kigali, abazirakarengane batari bake, bahakura ubumuga yemwe abandi bahaburira ubuzima. Uyu mugambi nawo uburizwamo n’inzego zishinzwe umutekano z’ u ‘ Rwanda bityo Museveni n’ibyitso bye baratsindwa.
M23: umwanya mwiza wo kwiza Kagame
Museveni abonye ibya Kisangani no gutera ibisasu mu Rwanda ntacyo bigeze ho, ahubwo ari we uhahombeye, akomeza kwihisha inyuma y’ibindi bihugu ngo arebe uko yakwikiza Perezida Kagame.
M23 ivutse, Museveni yibwira ko abonye umwanya mwiza wo kwikiza Perezida Kagame ariko nabwo bimubera agatereranzamba.
Bimuyobeye, ahita mo kuba acishije make, ariko yiyegereza bya byitso bye kugira ngo bamufashe gukomeza guteza akaduruvayo mu Rwanda.
Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko abo bakora nk’ibyitso bya Museveni bahimba amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri, bakayajyana mu nzego z’ubutasi za Uganda.
Umwe muri bo ni uwitwa Rugema Kayumba unafitanye isano ya bugufi na Kayumba Nyamwasa.
Uyu yifashisha imbuga nkoranyambaga agahimba kandi agatanga amakuru menshi atari yo ku Rwanda akanatungira urutoki inzego z’umutekano za Uganda abanyarwanda bo guta muri yombi badashyigikiye umugambi wa RNC.
Umwe mu bakora mu nzego z’umutekano za Uganda, avuga ko abagize RNC bagiye mu matwi ya bamwe mu nzego z’ubutasi muri Uganda, basanzwe bafitanye amateka yo mu gihe cyashize, bigatuma hari bamwe bakoresha nabi inshingano bafite mu gukorera inyungu zabo bwite.”
Rugema ngo ahora avuga ko u Rwanda rushimuta impunzi zidakora ibyo rushaka ndetse RNC na CMI byatije umurindi inkuru z’ibinyoma zivuga ko leta y’u Rwanda itera inkunga ubwicanyi bugamije kugirira nabi abayobozi bakuru muri Uganda.
Aya makuru akomeza avuga ko Umutwe wa RNC ukomeje gushaka abarwanyi muri Uganda. Mu kwezi kwa Ugushyingo umwaka wa 2017, Uganda yataye muri yombi impunzi 45 ku mupaka wa Kikagati zifite ibyangombwa by’ibihimbano, bikavugwa ko zerekezaga mu Burundi ngo zikomereze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu zifungiwe muri Uganda.
Sen. Rutaremara asanga biterwa n’ishyari
Inkuru dukesha Igihe, ivuga ko Sen. Tito Rutaremara ugize imyaka 73 y’amavuko, yemeza ko kubona ibintu bigenda neza mu Rwanda, iwabo bikagenda neza yego ariko bitari ku murongo nk’uwo u Rwanda rufite, bitera abayobozi b’igihugu cya Uganda kugira akantu k’ishyari.
Aragira ati “Ngira ngo Abanya-Uganda bibwiye ko ubwo kuko ariho twaturutse hariya iwabo, ko bakomeza kugira wenda uruhare mu kudutegeka kandi twebwe tudashaka gutegekwa, ntabwo twifuza gutegekwa.”
Arasanga ibivugwa hirya no hino n’abayobozi b’icyo gihugu ko ari bo bagize u Rwanda (mu rugamba rwo kubohora igihugu) atari byo.
Aragira ati “ ni twe twirwaniye ubwacu, ahubwo twarabafashije cyane kurusha uko badufashije. Ariko nabo baradufashije. Kumva ko twabayoboka ariko tugomba ubwigenge bwacu”
Uretse kuba u Rwanda rwaranze gukorera mu kwaha kwa Uganda, icyo gihugu ngo gishobora kuba kitareba neza u Rwanda kubera ubutegetsi bwiza rufite.
Iryo shyari ngo niryo rituma Uganda itanga icyuho ku barwanya u Rwanda, bigatizwa umurindi n’ibindi bihugu nk’u Bufaransa butameranye neza n’u Rwanda, ariko bufite isoko ryo gucukura peteroli muri Uganda binyuze mu kigo Total.
Akomeza agira ati “wenda ari iyo RNC ya ba Kayumba bakabona icyuho n’abo Bafaransa nabo bakabonamo icyuho, ni nk’ibyo. Ariko ntabwo birenga inkombe baba bazi ibyo ari byo muri politiki, ari twe ari nabo ntabwo dushaka ibyaduteza imvururu. Ariko utwo tuntu tw’abakeba tubaho.”
Sen. Tito Rutaremara ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987.
Museveni ageze aho guhimba abashaka kumwica
Inkuru ikomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, ni iy’umugabo witwa Issa Arinaitwe Furaha ngo wahawe akayabo k’amadolari ngo yice Museveni.
Uyu mugabo avuga mu ibaruwa yanditse ku wa 04 Mutarama ikakirwa n’ibiro bya Perezida wa Uganda kuwa 05 z’uko kwezi 2018, ko ngo yavuganye n’umuntu ngo wamubwiye ko ari umwe bayobozi b’inzego z’ubutasi z’u Rwanda kuri telefoni.
Arinaitwe akomeza avuga ko uwo muntu yamubwiye ko nyuma y’iperereza bakoze bitonze, ngo babonye ari umuntu w’umwizerwa Perezida Kagame yagira umuntu we w’ibanga muri Uganda, ngo bitewe n’uko akomoka mu Rwanda, ndetse n’uburambe afite bwo gutata.
Arinaitwe avuga ko uwo muntu ngo yamushyize ku murongo avugana na Perezida Kagame, ngo amubwira ko hari ubutumwa ashaka kumuha, amusezeranya kumworohereza ndetse ngo anamubwira ko hari uwo bazafatanya witwa John Ngarambe ngo ukora muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Ngarambe ngo yamuhaye amafaranga menshi, nyuma y’iminsi mike ngo amuha andi yo kugura imodoka bazakoresha ndetse n’inzu iri ahantu hizewe ari nayo izajya ibikwa mo ibintu byose bazakenera. Avuga ko yaguze iyo nzu ahitwa Buziga.
Nyuma ngo abwirwa ko agomba kwica Museveni, ndetse ngo n’umuyobozi wa Polisi ya Uganda Kale Kayihura, azi iby’uwo mugambi.
Nyuma yo gukora ibyo byose ngo Arinaitwe yaje guhita mo kubaha igihugu cye, atanga ayo makuru mu biro bya Perezida Museveni.
Aha rero umuntu yakwibaza ikihishe inyuma y’iyi mpuruza Museveni arimo avuza, yerekana ko ubuzima buri mu kaga n’impamvu ari kwikanga balinga.
Kale Kayihura nawe ntibiratangazwa niba uyu mugambi bivugwa ko yari azi, yaba yarawushuriye Museveni, cyangwa niba yararyumyeho. Niba atarebye neza ubwo ari mu mazi abira.
Aha kandi umuntu ashobora kwibaza niba Museveni atari we ahubwo ushaka uko ahungabanya umutekano w’u Rwanda, aka ya mvugo ngo “uwikeka amabinga aba ayafite”.
Dore ko mu minsi ishize hari ikinyamakuru cyitwa Red Pepper cyafunzwe mu gihugu cya Uganda gitangaje ko Museveni yaba ashaka uko ahirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame.
Ikindi umuntu atabura kwibaza ni ukumenya niba Arinaitwe abaho, cyangwa ari umuhimbano.
Ntawumva uko Perezida wa Repubulika n’ukuntu aba arinzwe, yakwicwa n’uyu mugabo utavuga uwamuhamagaye uwo ari we.
Abafataga Museveni nk’umubyeyi, ntibakwiye kongera kumwibeshya ho kuko atari umwizerwa. Ahubwo ni umubyeyi gito, ugira ishyari n’indimi ebyiri. Abanyarwanda bakwiye guhagurukira kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo, bashyigikira abayobozi bacyo kandi bakirinda kwihimurira kubagande bari mu Rwanda ibyo abayobozi ba Uganda bakorera abanyarwanda babayo.
Icyo iyi nyandiko yari igamije, ni ugushyira ukuri ahagaragara k’uwiyitaga umubyeyi, ariko wambaye impu ebyiri.
Kubana nawe bisaba ubushishozi no kwihangana nk’ibyaranze abayobozi bacu.
Ntalindwa Théodore
paster ISMAEL Sikubwabo
December 13, 2019 at 1:11 pm
ibigarasha nibyishi agati kateretswe nimana nigahirikwa numuyanga aba NYARWANDA TURASHINGANYE
N.e
February 13, 2021 at 4:14 pm
Iyi nkuru ninziza cyane, mukomeze mwandike byinshi Wenda tuzagenda twumva, gusa ikiza nuko ubu abanyarwanda benshi tuzi ukuri, urebye dusoma ibitabo byinshi bivuga kumateka yavuba n’ayakera, dusoma ibitangazamakuru tukumva radio na television ndetse na social media zitandukanye, rero ntanumwe watuyobya cg NGO atwitakeho. Tunajua
thomas barushyindimi
December 20, 2021 at 12:57 pm
Imana nitabare ibihugu byombi bibane mu mahoro pe;;