Afurika

Abanyarwanda bajya gushaka amashuri mu mahanga bagiye gusubizwa binyuze muri “Study in Rwanda”

Gakwandi Claude uyobora umuryango “Study in Rwanda” avuga ko baje gufasha Abanyarwanda bagifite imyumvire y’uko amashuri yo mu mahanga ari yo yigisha neza bakoherezayo abana babo, mu gihe ahubwo n’abanyamahanga bakwiriye kuza kwigira mu Rwanda kuko nta kidahari.

Gahunda ya Study in Rwanda yo mu kigo cya Education Network (CEN) ije gutanga igisubizo ku burezi bwo mu Rwanda kuko izazamura ireme ryo mu Rwanda ndetse ikongerera amashuri makuru ubukungu n’Abanyarwanda muri rusange ikazongera n’ishoramari ku mashuri makuru akomeye ku isi kuza gukorera mu Rwanda.

Gakwandi uyobora “Center Education Network” (CEN) yavuze ko bashaka ko abanyeshuri bo muri Afurika, hanze y’umugabane wa Afurika ko baza kwigira mu Rwanda, u Rwanda rukaba igicumbi cy’uburezi bufite ireme.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019 nibwo muri Kigali habereye umuhango wo kumenyekanisha ibikorwa bya “Study in Rwanda” aho ubuyobozi bw’uyu mushinga bwagaragaje ko no mu Rwanda hari ireme ry’uburezi ko no kwiga mu Rwanda bishoboka n’abanyamahanga bagomba kuza kuhigira.

Gakwandi Claude uyobora umuryango “Study in Rwanda” mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “kuki Abanyarwanda batagana “Study in Rwanda” byibura n’umunyeshuri ushaka kumenya ibisobanuro bijyanye  n’uburezi akabihabwa, kuki hatabaho ikigo kibafasha, kuki hatabaho “program” ishinzwe gusapotinga (gushyigikira) ibigo by’abikorera n’ibya Leta”.

Abanyarwanda bahawe ikaze muri Study in Rwanda

Gakwandi avuga ko mu Rwanda hari byose yaba imihanda myiza, internet ahantu hatandukanye mu buryo buhendutse n’ibindi bityo nta mpamvu yatuma ababyeyi bakomeza kohereza abana babo kwiga mu mahanga kandi ibyo basanga ahandi no mu Rwanda bihari.

Prof Tombola Gustave,Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri UTB nawe witabiriye umuhango wo gutangiza gahunda ya “Study in Rwanda”, yavuze ko ntawukwiye gukemanga ireme ry’uburezi mu Rwanda kuko ari urugendo.

Yasobanuye ko uko hashize imyaka 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ihwanye no kuba u Rwanda ruvutse bushya ko ireme ry’uburezi ritamera nk’aho uburezi bumaze imyaka ijana.

Prof Tombola yavuze ko ntawukwiriye gukemanga ireme ry’uburezi mu Rwanda kuko ari rimwe hose ati “ireme ry’uburezi ni rimwe hose be kuzababeshya cyangwa se umuntu akubwire nta reme rihari kamuza zose zibaho ku isi hose uzasanga hari abanyeshuri b’abahanga cyane, abandi b’abanyeshuri bari hagati abandi barimo hasi”.

Center Education Network ifite icyerekezo cyo guhindura u Rwanda igihugu cyiza cyo guhitamo ahantu heza ho kwigira muri Africa, no kuzamura ireme ry’uburezi, gushishikariza abashoramari kuza gushora imari yabo mu burezi bwo mu Rwanda.

Gakwandi Claude uyobora umuryango “Study in Rwanda
Nyuma habayeho gufata ifoto y’urwibutso
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM