Mu rwego rw’ubufatanye, ikigo Africa Smart Investment-Distribution ikwirakwiza mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo BGH, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Akazi Kanoze Access. Akazi kanoze Access ni ikigo gikorana n’imishinga iterwa ifasha urubyiruko kwihangira imirimo.
Muri iki gihe, ikoranabuhanga ni ingenzi muri byose, niyo mpamvu mukunganira ubumenyi, Akazi Kanoze Access mu gutanga amahugurwa mu rubyiruko agamije kwihangira umurimo, begereye Africa Smart Investment-Distribution kubera ubuhanga n’ ubuzobere izwiho mu by’ikoranabuhanga. Ibi birakorwa mu rwego rwo kugira ngo ubumenyi bukenewe buzagere kuri benshi.

Sezikeye Jacques “Akazi Kanoze Access” na Karenzi Francois “ASI-D” bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga
Umuyobozi wa ASI-D, Bwana Karenzi Francois wa ASDI yatangaje ko muri bu bufatanye , ikigo akorera kigiye kwagura amarembo mu bihugu 17 by’Afrika. Naho ku byerekeye agaciro k’amasezerano ASI-D imaze gusinyana n’Akazi Kanoze Access, uyu muyobozi yagize ati “Amasezerano afite agaciro katabarika cyane, ni ibintu bikomeye bidufasha gutera imbere mu buryo bwihuse”, akomeza avuga ko ako gaciro kazagaragara ari uko mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, akaba ashishikariza Abanyarwanda benshi n’Abanyafurika muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akazi Kanoze Access abitangaza, aya mase Bwana Sezikeye Jacques, avuga ko aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, biri mu intumbero yo gusigasiga ibyagezweho, kandi byagiriye akamaro Abanyarwanda, bityo ko bigomba gukomeza biri mu maboko y’Abenegihugu, kuko umushinga ugira igihe ikarangira, akaba ariyo mpamvu biyemeje kubaka ikigo gihoraho kandi gitanga bya bisubizo bikenewe birimo amahugurwa yo kwihangira umurimo mu rubyiruko.
Urugero rwo kunoza akazi yatanze, Bwana Sezikeye ati “Umwarimu umwe ashobora kwigisha abantu bake, ariko iyo binyuze mu ikoranabuhanga bigera kuri benshi kandi vuba,
Amahugurwa ku rubyiruko mu kwihangira imirimo, bikaba bikenewe kongerwamo ikoranabuhanga, kuko kwiga mu bitabo bidahagije kugira ngo umuntu ahatane ku isoko ry’umurimo, ahubwo ko hakenewe no kwiga uburyo ibyo umunyeshuri yize yabasha kubishyira mu bikorwa, ibyo bikaba bisaba ko ikoranabuhanga ribibafasha harimo nko gukorera kuri internet ibitabo birimo amasomo yigisha guhanga umurimo, bikagera kuri benshi.
Akazi Kanoze Access, mu gihe kamaze kingana n’imyaka itandatu, kamaze guhugura urubyiruko rugera ku bihumbi makumyabiri, kandi abenshi muri bo bafite imirimo bakora ibatunze bakesha ubumenyi bahawe.
Africa Smart Investment-Distribution isanzwe imenyerewe mu gukwirakwiza mu bigo by’amashuri za Mudasobwa zo mu bwoko bwa POSITIVO BGH zikorerwa mu Rwanda. Kugeza, ubu ikaba imaze gutanga izigera ku bihumbi umunani .
Umwezi.net
Uhagaze Alphonse