inkuru nshya

Abanyarwanda barasabwa guhora bipimisha Diyabete

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi  ngarukamwaka mpuzamahanga wo kurwanya Diyabete uba tariki ya 14 Ugushyingo , Ishyirahamwe ry’Abarwayi ba Diyabete(ARD) rirasaba abantu kuyipimisha hakiri kare.

diabete

Iyi ndwara yibasiye abantu basaga miliyoni 220 ku isi, kuko  iyo umuntu ayipimishije hakiri kare amenya uko ahagaze bigatuma yirinda ingaruka nyinshi ziterwa nayo nko gucika amaguru guhuma n’izindi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abarwayi ba Diyabete, Gishoma Crispin,  avuga ko nibura buri mwaka umuntu akwiye kujya yisuzumisha indwara ya diyabete atarindiye kubona ibimenyetso byayo kuko akenshi biza biherekejwe n’ingaruka zayo.

Akomeza agira ati “iyo diyabete imenyekanye hakiri kare ntizahaza uyirwaye kuko atangira imiti agifite igaruriro.”

Kamashazi Trifine, ufite imyaka 46 , avuga  ko amaranye diyabete imyaka 10 avuga ko gutinda kwisuzumisha byatumye yiteranya n’abaturanyi avuga ko bamuroze kuko yayimenye imugeze kubuce.

Nubwo mu Rwanda imibare y’abarwayi ba diyabete itazwi neza, itangwa n’ibigo nderabuzima yo igaragaza ko mu barwayi ba diyabete higanjemo n’urubyiruko ndetse n’abana bato. Muri abo bana abakurikiranwa n’ishyirahamwe ARD bakaba bagera kuri 2000.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro mpuzamahanga rya diyabete FID (Fédération Internationale du Diabète), bugashyirwa  buvuga ko 10% by’abatuye isi bazaba barwaye indwara ya diyabete mu mwaka w’2035.

Raporo y’ubu bushakashatsi yashyizwe ahagaragara ku munsi mpuzamahanga wagenewe gutekereza ku ndwara ya diyabete  n’igitangazamakuru cyitwa CBS, ivuga ko uyu mwaka turimo uzarangira ku isi hari abayirwaye bagera kuri miriyoni  zisaga, kandi ko mu mwaka wa 2035 abayirwaye bazaba bagera kuri miriyoni 592.

Ikindi, ngo 80% by’aba barwayi ba diyabete, ni abo mu bihugu bikennye, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 59.

Icyegeranyo cyavuye muri ubu bushakashatsi kinavuga ko ku isi, buri masegonda atandatu hapfa umuntu umwe azize diyabete. Ni ukuvuga ko buri mwaka ku isi yose hapfa abantu bagera kuri miriyoni 5 n’ibihumbi 100 bazize iyi ndwara.

Inyandiko (leaflet/dépliant) yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Ubuzima (RBC) mu rwego rwo gushishikariza abantu kwirinda diyabete n’izindi ndwara zitandura nk’umutima, kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso, impyiko, ubuhema (asima)…, ivuga ko izi ndwara zihitana abatari bakeya, mu Rwanda.

Iyi nyandiko inavuga ko mu Rwanda, ibipimo byerekana ko mu mwaka wa 2011 indwara zitandura zari ku kigero cya 12,6% by’abantu bagana kwa muganga kwivuza, naho 19% by’abapfa bakaba ari zo baba bazize hatabariwemo abazize impanuka cyangwa ibikomere.

Iyi nyandiko ivuga kandi ko bimwe mu bitera izi ndwara ari ukunywa itabi n’inzoga nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya ibiryo birimo ibinure n’amavuta bikabije bibuzemo imbuto n’imboga.

Birakwiye  ko buri wese afata ingamba zo kurinda ubuzima bwe, kuko inyinshi mu ndwara zitadura ari karande, zikaba zidakira.

N’ubwo kandi zivurwa kwa muganga, bigafasha kugabanya ingaruka zagateye ziramutse zitavuwe ndetse no kongerera uzirwaye iminsi yo kubaho, biba byiza kwirinda kurusha kwivuza .

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM