inkuru nshya

ICC – Congo-Brazzaville: Imyigaragambyo yo kwitandukanya na ICC

ICC: Fatou Bensouda Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rugiye kumusenyukiraho nkuko byagendekeye Mikayire Gorbatchev asenyukirwaho na URSS/ Abasoviyeti akiyoboye

Amashyaka abiri yo muri Congo-Brazzaville yasabye guverinoma y’iki gihugu kuva mu Rukiko Mpuzamhanga Mpanabyaha (ICC), igitekerezo gishobora gukomeza guhangayikisha uru rukiko rufite icyicaro I La Haye mu Buholandi, ko Abanyafurika bashobora kuva muri rukiko ari benshi kubera ko rubogama rukagira abo rwibasira kurusha abandi

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rugiye kumusenyukiraho nkuko byagendekeye Mikayire Gorbatchev asenyukirwaho na URSS/ Abasoviyeti akiyoboye

“Iyi ngingo yo mu itegeko nshinga ryacu inyuranyije n’imikorere ya ICC, iba igamije gusaba ibihugu byasinye gutanga abaturage babyo ku mpamvu iyo ari yo yose”, uwo ni Paolo Benaza, umuvugizi w’ishyaka Front Patriotique avugana n’abanyamakuru.

Ayo mashyaka uko ari abiri yashyikirije Minisitiri w’Ubutabera, Pierre Mabiala ubusabe bwo kuva muri ICC, nawe avuga ko agiye kubyigaho mbere yo kubigeza kuri guverinoma ngo ifate umwanzuro.

ICC yatangiye imirimo muri Nyakanga 2002 ifite ibihugu 124 by’ibinyamuryango. Ni rwo rukiko mpuzamahanga rwa mbere rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Abashyigikiye uru rukiko bavuga ko kurushinja kubogama bidafite ishingiro na cyane ko ngo ibihugu byo muri Afurika ari byo byinshi byagiye birwitabaza mu kuburanisha imanza nk’izo kuko ngo guverinoma zitabifitiye ubushobozi.

Umwezi.net

U. Alphonse

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM