Makuza Bertin, umunyemari uzwi mu mujyi wa Kigali, uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye, tariki 3 Ugushyingo 2016 yasezeweho mu cyubahiro n’abana be, inshuti n’abavandimwe yabaniye neza
Kuri uyu wa mbere, taliki ya 7 Ugushyingo 2016, nibwo imbaga yakoraniye mu rugo rwe imusezera. Nyuma umuhango wakomereje mu Paruwasi Gatolika Regina Pacis i Remera.
Mu gitambo cya Misa cyitabiriwe n’abantu benshi, harimo n’abayobozi bakuru nka Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza; uw’umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa n’abandi.
Prof. Rwigamba Balinda wa ULK yagaragaye mu baherekeje Makuza Bertin
Abafashe ijambo bose, bahamyaga ko Nyakwigendera Makuza Bertin mu buzima bwe yaranzwe n’ubunyangamugayo no kwicisha bugufi, akagira n’umwete ku murimo.
Yagize muri aya magambo “Makuza yabaye intangarugero mu gukunda abantu, akabikomora ku babyeyi be bari bafite ubupfura n’ubukirisitu. Yaranzwe no kugira umutima mwiza, kwakira abantu no kubafasha uko ashoboye. Yakunze igihugu, arangwa n’ineza, urugwiro no kwicisha bugufi.”
Yakomeje avuga ko ubwihangane n’ubwenge bwinshi bwaranze Makuza bwagiriye umumaro benshi n’igihugu muri rusange.
Abanyacyubahiro mu nzego nkuru za Leta nabo bagaragaye mu iherekezwa rya nyuma rya Makuza Bertin
Umunyemari Rusirare Jacques wabanye cyane na Makuza mu bikorwa byinshi byiganjemo iby’ishoramari, yavuze ko we kimwe n’abandi banyemari babanye neza akabagira inama, akababera umuhuza, akabagira inama yatumye biteza imbere mu buryo butandukanye.
“Yari umuntu ugira urukundo, inyangamugayo, intwari kandi mu bihe bikomeye akagira inama zikomeye z’ingirakamaro.”
Atanga urugero rw’uburyo ibitekerezo byiza bya Makuza byahuje abanyemari bagashinga sosiyete y’ubwishingizi COGEAR yaje kubyara banki ikomeye cyane ya Cogebanque.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Benjamin Gasamagera, yavuze ibigwi bya Makuza Bertin wagize uruhare runini mu gishinga uru rugaga, yemeza ko kumubura ari icyuho gikomeye cyane ku muryango we no ku bashoramari b’u Rwanda.
Yagize ati “Makuza ari muri bake batugiraga inama bakadufasha kubera ubunararibonye n’ubwitange yari afite. Ni umwe mu banyarwanda batinyutse gushinga uruganda muri nyinshi z’abanyamahanga zari zihari. Yabaye imbarutso ya Made in Rwanda, kandi aba intangarugero mu kwishyira hamwe.”
Umwe mu bana be Makuza Robert, yagarutse kumurage abasigiye nk’umubyeyi.
Yagize ati “Data adusigiye umurage wo gukunda umuryango, yakundaga umuryango we, yari umubyeyi witangira umuryango, twe twabonaga binarenze, yarebaga buri kantu kose kabereye umuryango. Nkatwe dufite abana, niwe muntu wa mbere wamenyaga ko umwana wacu arwaye, akakubaza buri kanya ati ‘ko utajyana umwana kwa muganga’. Uyu murage wo gukunda umuryango arawudusigiye.”
‘Adusigiye umurage wo gukunda abantu. Abantu benshi batugezeho baratwihanganisha, ni urugero rw’uko yabanye neza.’
‘Undi murage ukomeye ni ugukunda umurimo. Yakundaga gukora adakorera amafaranga ahubwo ari uko bimurimo. Kuri we umuntu udakora ntacyo aba ari cyo. Yangaga ubunebwe bidasubirwaho.’
‘Adusigiye umurage wo gukunda igihugu. Uru Rwanda yarubayemo mu bice bibiri, urumurushya, rumuvuna, kubera politiki y’icyo gihe ariko yararukundaga kuko gushora imari icyo gihe akarwita Rwanda Foam’ ni uko yarukundaga.Yabaye no mu Rwanda rumukunda. Yabyukaga kare aharanira kuruteza imbere.’
I Kibeho muri Nyaruguru niho Makuza Bertin yaboneye izuba, kuwa 9 Kanama 1948, yitaba Imana taliki ya 3 Ugushyingo 2016. Asize abana 12 barimo imfubyi za Jenoside yareze n’abuzukuru 25. Yitahiye asize ibikorwa by’ubucuruzi bifatika, birimo uruganda rw’amagodora “Rwandafoam” n’inzu y’umuturirwa iri mu nini ziri mu mujyi wa Kigali yitwa “Makuza Peace Plaza”.
Uhagaze Alphonse
Umwezi.net