inkuru nshya

Gutanga umuti ntacyo ugendeyeho si ubunyamwuga

ibyatsi byo mu ishyamba bivura

Ibi ni ibivugwa n’umuyobozi w’ivuriro umuco wacu rikorera i Nyabugogo kwa Mutangana, avuga ko guha umuti umurwayi nta bizamini bigaragaza uburwayi bwe ataribyo.

Uyu muvuzi  Nsabimana Emanuel, abantu bakunze kwita dogiteri kubera igihe amaze avura akoresheje ibyatsi bya kimeza, avuga ko avura indwara izitandukanye zirimo amibe, iz’uruhu,umwijima, igifu, impyiko… ubu buhanga akaba abukomora ku babyeyi be bavuraga bagendeye ku muco nyarwanda ari nabyo nawe akoresha.

Agira ati, “Ibanga ryange, nuko nta muntu uza atugana ngo atubwire ko arwaye duhite tumuha umuti wacu ahubwo turamwakira akatubwira uburwayi bwe tukamusaba kujya kwipimisha kwa muganga wa kizungu akatuzanira urupapuro bamuhaye rwo gufatiraho imiti (ordonnance Médical) bamuhaye  (fotokopi) tukabona kumuha imiti yacu.

Akomeza avuga ko nta muntu uwariwe wese  bashobora guha umuti adafite urwo rupapuro kuko iyo aruzanye tugasanga ibyo avuga ko arwaye bihura n’ibyo atubwira ariho tumuha umuti wacu, abatugana bakaba bamaze kubimenyera ko ariyo mikorere yacu bitandukanye n’iby’abandi bavuzi kuko ugenda bagahita baguha umuti ukigendera.

Umuturage wo mu Gatsata, avuga ko ivuriro umuco Wacu ritandukanye n’andi mavuriro ya Kinyarwanda kuko yatangajwe nuko iyo ubagannye, ukababwira uko urwaye ngo bihutira kuguha umuti wabo. Agira ati, “wapi bagutuma  bagusaba kubanza  kujya kwipimisha kwa muganga wa kizungu ukabazanira fotokopi y’urupupuro baguhaye ukaruzana bakabona kuguha umuti wabo. Ibyo bikaba ari umwahariko wabo kuko ahandi atariko bakora.”

Semukundi Firmin, wo Kimisagara nawe umwunganira avuga ko iyi mikorere izana ikizere hagati y’umuganga n’umuvuzi wa Kinyarwanda kubera ko buzuzanya umurwayi agahitamo ubwe aho yivuriza hamunogeye. Naho Mukamulisa Raissa, wo muri Gasabo, avuga ko mu ivuriro umuco wacu, yahivurije akagirwa inama nziza zamufashije kandi imiti yahawe ikamukiza, agasaba ko n’abandi bavuzi bakora nkawe kugirango bifashe abaturage igihe bugarijwe n’uburwayi.

Muri iri vuriro umuco wacu, bafite imashini kabuhariwe  zisukura mu mubiri, zikamura umwanda mu maraso kuko umwanda utera  indwara y’imitsi, umuvuduko w’amaraso, tifoyide, umutwe, gucika intege, isereri, gushyuhirana n’ibindi, umuntu  akumva amererewe neza nkuko Nsabimana abivuga.

Mu byifuzo bye, Nsabmana Emmanuel, asanga byaba byiza abavuzi ba Kinyarwanda bareka gutanga imiti ntacyo bagendeyeho kuko ataribyo ahubwo bagombye kugendana n’igihe tugezemo bagakorana n’abavuzi ba kizungu kugirango babungabunge ubuzima bw’abantu.

Asaba ko abavuzi ba kizungu mu mikoranire myiza n’aba Kinyarwanda bakwiye kujya bohereza abantu mu buvuzi bwa kinyarwanda  kuko hari aho biba byanananiranye, ibyo bigakorwa barebye uko ivuriro runaka rikora.

Akangurira abagana Ivuriro Umuco wacu kuza baripimishije indwara barwaye kandi bafite urupapuro  rubigaragaza (fotokopi) kugirango batumva ko tubagoye  kurubatuma kuko ntawe tuvura atarufite kandi atari  Si byiza gufata imiti aho ubonye hose.

Uyu muvuzi Nsabimana Emmanuel, (tél. 0785981039/0726254529), avuga ko  inyungu yo kwisuzumisha  ari nyinshi  kuko   bituma umuntu abasha kumenya uko umubiri we uhagaze, umenya byinshi birimo, ibyo ugomba kurya bitagutera uburwayi, bituma umugabo amenya ikimutera gucika intege igihe cyo gutera akabariro, umugore akamenya iby’imyororokere y’umubiri we akamenya uko  ubuzima bwe abutwara.

Uretse n’ibyo hari ukumenya ububi bw’inzoga, ububi bwo kwikinisha, kutaganira n’ababyeyi bawe iyo uri umusore no ku mukobwa ku byerekeranye n’imyororokere…..Ivuriro umuco wacu, uretse kuba rikoresha imiti y’ibyatsi bimera, rifite n’amasabune atandukanye n’amavuta yo kwisiga by’umwimerere (Naturelles), ibi bikaba bituma umubiri uhora uhehereye kandi unoze.

Kagaba Emmanuel, umwezi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM