Mu rwego rwo gukurikirana ibibazo bya mituweli bivugisha menshi abaturage, twanyarukiye mu kigo Nderabuzima cya Kirambo, cyakira abaturage bo mu mirenge ibiri ya Rusarabuye na Rwerere mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, dusanga 84% aribo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza
Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu baturage twagiranye nabo ibiganiro bitandukanye; uwitwa Ntarwanda Tadeyo ufite imyaka 77, utuye mu Murenge wa Rwerere, Akagari ka Gacundura, Umudugudu wa Kayegamazi, avuga ko yashyizwe mu cyiciro cya 3 akaba yemeza ko bamurenganyije kuko nta ntege afite ashaje adashobora kujya mu murima ngo ahinge, yakagombye kuba yishyurirwa mituweli.

Bizimana Janvier umucungamutungo wa Mituweli no kwakira
Abanyamuryango mu Kigo Nderabuzima cya Kirambo muri Burera.
Avuga ko yigomwe akaba ayitanga ariko icyiciro bamushyizemo atagikwiye ari icy’abatunze imodoka naho Rurakabije Leonidas w’imyaka 57 avuga ko nawe yarenganyijwe bamushyize mu cyiciro adakwiye kuko avuga ko atari umukire ariko yiharahara akayitangira, ku byerekeye kugezwaho Mituweli we siko yabibonye yamaze kwishyura SACCO ihita imugeraho.

Hitayezu Gerard wo mu Murenge wa Rwerere agira ati “Umuntu yagombye
kumara kwishyura muri SACCO agatahana Mituweli ye agahita yivuza “
Hitayezu Gerard ukomoka mu Mudugudu wa Kibuye, mu murenge wa Rwerere, yabwiye itangazamakuru ko ikibazo ari ugutinda guhabwa mituweli, abantu bakivuza batinze, ku gitekerezo atanga kugirango mituweli inogere abaturage, yasabye ko umuntu yagombye kumara kwishyura muri SACCO agatahana mituweli ye agahita yivuza ako kanya, niba bashyizeho ukwezi nikurangira baguhe mituweli yawe, uko bashishikariza abantu kujya muri mituweli, umuntu akivuza ku buryo bumushimishije, nta gusiragizwa ngo genda uzagaruke.
Umuturage wa nyuma twaganiriye yatweretse imbogamizi zo gusiragizwa kugirango ahabwe ikarita ya mituweli yayibonye uwo munsi tuhageze kandi yarishyuye mu kwezi kwa Nyakanga.
Tumaze kuganira n’abaturage twegereye umukozi wa RSSB Bizimana Janvier, umucungamutungo wa mituweli mu Kigo Nderabuzima cya Kirambo ushinzwe kwakira mituweli, no kwandika abanyamuryango, kuri iri vugurura rya mituweli yadutangarije ko ikibazo kirimo ari uko abantu bibura mu byiciro bashyizwemo ndetse no kwibura amazina yabo ntagaragare kuri lisiti kandi yariyandikishije.
Yagize ati: “Uwibuze kongera kubona icyiciro bikamusaba inzira ndende yo gusubira mu mudugudu avukamo inteko igaterana bakagushyira mu cyiciro bikajya mu Murenge no mu Karere bakabyemeza akabona kwandikirwa mituweli, niko amabwiriza ya LODA abiteganya kugirango umuntu abone icyiciro. Ubwitabire ku ijanisha rya mituweli bamaze kugera kuri 84%”.
Ku byerekeye abamaze kwishyura hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe yasobanuye ko abamaze kwishyura umubare munini uri mu cyiciro cya 3.
Ku bijyanye n’ihindagurika avuga ko ibyiciro byatinze kuza batanga mituweli ibyiciro bitaraza hari n’abahawe mituweli bakisanga mu cyiciro cya 1, nyuma aho ibyiciro bibonekeye binyuzwa mu tugari bibona gusinyishwa mu bigo Nderabuzima.
Yagize ati: “Ku bukangurambaga butuma mituweli yitabirwa yavuze ko ari abakozi ba RSSB ariko bakorana n’umurenge niwo ukora ubukangurambaga bwa mituweli.
Ku kibazo kivugwa ko abashyizwe mu cyiciro cya gatatu umwaka utaha bazishyura 7000 Frw, Bizimana yadutangarije ko ayo makuru ntacyo ayaziho.
Uhagaze Alphonse