IBYAHA MUGESERA LEWO ASHINJWA
*Icyaha cyo kuba icyitso gishingiye ku cyaha cyo gushishikariza mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora icyaha cya Jenoside,
*Icyaha cyo gutoteza nk’icyaha kibasiye inyokomuntu,
*Icyaha cyo kubiba urwango mu baturage ashingiye ku moko.
*Icyaha cyo gucura no gutegura umugambi wa jenoside n’Icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, ntibyamuhamye.
Mu rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwari bukurikiranyemo Dr Leon Mugesera umaze imyaka isaga Itatu aburana ku byaha bya Jenoside bishingiye ku mbwirwaruhame yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya rifatwa nka rutwisti y’urwango Abahutu bagiriye Abatutsi, kuri uyu wa 15 Mata, Umucamanza yahamije uyu mugabo ibyaha bitatu muri bitanu yari akurikiranyweho amuhanisha gufungwa BURUNDU.
Umucamanza yabanje gusoma imbwirwahame (Discours) Dr Leon Mugesera yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya.
Iri jambo ryafashe iminota 27 risomwa ryumvikanamo amagambo aremereye yumvikanamo gukangurira abari abarwanashyaka ba MRND kwanga, kugendera kure no kwikiza uwafatwaga nk’umwanzi icyo gihe.
Iri jambo ritumvikanamo ubwoko, Umucamanza yavuze ko Mugesera wari Vice President wa MRND mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba n’umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yarivugiye mu gace avukamo ndetse yafatwaga nk’umuntu ujijutse bityo ko yavugaga rikijyana ndetse ibyo avuze bikumvwa.
Mugesera waburanye adahakana ko yavugiye ijambo muri iyi ‘meeting’, yavuze ko ijambo Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko atari umwimerere ko ryakorewe amakabyankuru (montage) rigatwererwa Mugesera w’umuhimbano kugira ngo Mugesera wa nyawe yangwe n’Abatutsi.
Umucamanza yagarutse ku buhamya bw’Abatangabuhamya bose bumvise iri jambo imbonankubone n’abaryumviye kuri Radio y’igihugu.
Mugesera Lewo n’umwunganizi we mu by’amategeko Maitre Rudakemwa Jean Felix
Yagaragaje ko hafi y’aba batangabuhamya bose bahurije ku kuba Mugesera yaragaragaje byeruye ko afitiye urwango Abatutsi (n’ubwo atigeze yerura ngo avuge ubu bwoko) akavuga ko ari abagambanyi ndetse ko bazasubizwa muri Abisnia (Ethiopia) banyujijwe iy’ubusamo muri Nyabarongo.
Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye Dr Mugesera bushingiye ku mbwirwaruhame zavuzwe n’uyu mugabo ahantu hatandukanye harimo ku Kabaya, kuri Stade Umuganda n’ahandi.
Umucamanza yemeje ko mitingi zihabwa agaciro ko Mugesera yavugiyemo ari iyo ku Kabaya n’iy’I Nyamyumba.
Umwezi.net