Amakuru

Ijisho ry’umuturage rigomba guhora rihanze abangiza ibikorwaremezo : Minisitiri Musoni James

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Bwana Musoni James, ari kumwe na  Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madamu Mukaruriza Monique akikijwe n’abandi bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, agamije kugeza ku Banyarwanda intambwe imaze guterwa na Minisiteri ayobora mu rwego kugeza amazi  meza n’amasharanyarazi mu gihugu kuko bimaze kwiyongera, bikaba ari intego nyamukuru Leta yihaye yo kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku Banyarwamda.

Minisitiri Musoni James wa MININFRA n'Abafatanyabikorwa mu kiganiro n'Abanyamakuru ku cyicaro cya Minisiteri y'Ibikorwaremezo ku Kacyiru

Minisitiri Musoni James wa MININFRA n’Abafatanyabikorwa mu kiganiro n’Abanyamakuru ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku Kacyiru

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yatangarije itangazamakuru ko Leta ifite intego yo kongera amashanyarazi akava kuri megawati 160 akagera kuri megawati 230, naho ahagaragaye kwangiza ibikorwaremezo, Musoni yavuze ko abaturage bagomba kuba ijisho rireba ababyangiza bagashyikirizwa ababishinzwe bakabihanirwa.

 

Minisitiri Musoni James asubiza ibibazo by'Abanyamakuru

                                             Minisitiri Musoni James asubiza ibibazo by’Abanyamakuru

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ku kibazo yabajijwe n’umunyamakuru, kivuga ko hamwe na hamwe hagezwa ibikorwaremezo nk’imihanda abayikora bangiza utuyira tujya mu ngo z’abaturage, Musoni yashubije ko aho bikorwa ari uburangare bw’ababikora.

Musoni yagize ati: “Byagiye bigaragara ko ahenshi bajya gusimbuza ibikorwa remezo, bakangiza ibindi byinshi, nk’amazi, insinga z’amashanyarazi..abaturage bakinuba bikamara iminsi ndetse bimwe bigapfa”.

Mugiraneza wa REG yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru

                                            Mugiraneza wa REG yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

Mukaruriza Monique w'Umujyi wa Kigali mu kiganiro n'Abanyamakuru

                                                        Mukaruriza Monique w’Umujyi wa Kigali mu kiganiro n’Abanyamakuru

Gen. James Kabarebe MINADEF  mu kiganiro n'Abanyamakuru

                                                       Gen. James Kabarebe MINADEF mu kiganiro n’Abanyamakuru

Musoni yakomeje avuga ko ubu bagiye kujya babanza kwereka igishushanyo mbonera abantu abagiye kubaka cy’aho ibikorwa remezo bishobora kwangirika biri, kugira ngo ibyari bihasanzwe byimurwe cyangwa bishakirwe umwanya ku buryo bitazangirika.

Naho ku kibazo cy’amatiyo ashaje aturika buri gihe, Musoni yashubije ko hari gahunda n’ubwo ihenze ariko azasimbuzwa, akomeza avuga ko hazanashyirwaho n’uburyo bw’ikoranabuhanga, buzajya bwerekana aho itiyo ituritse naho iherereye ihite isimbuzwa byihuse.

Mugiraneza Jean Bosco uyobora      ikigo REG gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) yavuze ko ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi kizarangira burundu nibura mu myaka ibiri iri imbere, ntihazongera kubaho icikagurika ry’umuriro, naho ahari insinga z’amashanyarazi zitabye mu butaka zishinyitse, ziteza impanuka, yavuze ko hari gahunda yo kuzisimbuza izica mu kirere.

Mugiraneza yasobanuye ko hari kubakwa imiyoboro mishya y’amashanyarazi mu bice bimwe na bimwe bigaragaza ko bigifite ibibazo by’ibura ry’umuriro cyane harimo muri Kigali Economic Zone, Intara y’Amajyepfo, mu duce twa Bugesera, Rukarara, Nyaruguru, Nyamagabe, mu Mutara (Kagitumba, Nyagatare na Gabiro) n’ahandi.

Ku kibazo cy’abakomeza kubaka mu kajagari mu mujyi wa Kigali, Mukaruriza Monique uyobora umujyi yatangaje ko umujyi wa Kigali ufite gahunda yo guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze ku miterere y’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, kugirango bamenye igiteganyirijwe aho batuye, Mukaruriza ati :“Tuzashyira ikimenyetso ahagomba kubakwa, nyuma turebe abazongera kuhubaka, abatazabyubahiriza hazakurwaho inyubako zabo“.

Imikorere y’ikigo cy’igihugu cyo gutwara abantu  “ONATRACOM“, gikora nabi, byatumye taransiporo mu cyaro idindira, hashubijwe ko iki kigo cyakoraga gihomba ku buryo amafaranga yishyuzwaga umugenzi yari make cyane atashoboraga gusana imodoka zangiritse, ariko ubu cyakorewe ivugurura, mu modoka 50 gifite ubu hagiye kugurwa izindi 180, ndetse icyo kigo kikazakora taransiporo mu rwego rw’akarere nko kujya Uganda n’ahandi..

 

Umwezi.net               U. Alphonse

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM