Afurika

Shengampuli: Twishimiye ubufatanye bwacu na Mureke Dusome

Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Nabahire Christine, umubyeyi akaba n’umukangurambaga mu ihuriro ry’abana bigishwa gusoma no kwandika  neza ikinyarwanda rizwi ku izina rya ‘’MUREKE DUSOME”  riri mu kagari ka Shengampuli,  mu Murenge Masoro, Akarere ka Rurindo mu Intara y’Amajyaruguru.

Agira ati’’ Kuva twabona irihuriro, ntabwo abana bacu  bagicikanwa n’ubumenyi, kuko abarimu bafatanya nababyeyi. Twishimiye ubufatanye bwacu n’ihuriro Mureke Dusome. Tuzi gamira abana bacu kugirango babone ibikenewe by’ibanze ku ishuri nk’umwambaro w’ishuri, amakayi n’ibindi…’’

NABAHIRE Christine, Umukangurambaga akaba n’umubyeyi w’umwana wiga mu ihuriro ‘MUREKE DUSOME’

Cyurinyana Beatrice, Peresidante w’ihuriro, avuga ko impamvu y’ihuriro  ari icy’ibanze ari ukwigisha abana kugirango banoze ubumenyi. Agira ati’’ Abana twigisha tubafasha kumenya kwandika no gusoma Ikinyarwanda. Ntabwo dusimbura  amashuri basanzwe bigamo, ahubwo turayunganira.’’

CYURINYANA Beatrice Perezidante w’ihuriro ‘MUREKE DUSOME’

Akomeza avuga ko abana bigisha babahabwa n’ababyeyi babo. Na none ati “Ubu turera abana 385 . Kugirango ibyo tubigereho, habaye ubufatanye n’ababyeyi. Tumaze imyaka itatu dukora iki gikorwa,cyo kubigisha ariko Hari nagahunda yo kuzigamira abana kugirango bizabafashe kubona ibikoresho byishuri bitagoranye umwana atanga igiceri kijana kimwe mucyumweru.’’

Nzabanterura Celestin ukorera muri iri huriro, avuga ko iki gikorwa cyaje gikenewe, agira ati “Tumaze kubona ko hari abana bata ishuri kubera impamvu zitandukanye, ku bufatanye n’ababyeyi n’abarezi, twashyizeho iri huriro. Hari abana bataga ishuri kubera kubura amikoro, bamwe bakajya mu birombe gucukura amabuye, no kwishora mu z’indi ngeso mbi. Ihuriro ryabaye igisubizo. ‘’

NZABANTERURA Celestin, umubitsi w’ubwizigame bw’abana

Buri cyumweru, buri mubyeyi atanga nibura amafanga  y’u Rwanda ijana (100).  Iryo huriro rimaze kwizigamira asaga ibihumbi magana atanu(500.000 Frw), nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ihuriro.

Maniragaba Olivier, umukozi wa Mureke Dusome ushinzwe uburezi m’umuryango mugari, avuga ko kuva umushinga watangira habonetse impinduka mu bana bato zo kumenya  gusoma ikinyarwanda. Agira ati’’ Umushinga watangiye mu wa 2016, umaze kugera ku musaruro mwiza. Habaye ubukangurambaga  hagati y’ababyeyi n’abarezi. Dufasha  abana bato mu mashuri kumenya gusoma no kwandika neza ikinyarwanda kugirango twubake umusingi w’ejo heza. Twunganirana n’abandi barezi, ntitubasimbura, Ni ubufatanye.’’

Mukakanani Marie Josee, ushinzwe uburezi mu murenge wa Masoro, avuga ko uyu mushinga watangira, abana batagita  amashuri yabo. Agira ati “Nta mwana uhezwa, twigisha abari mu ishuri n’abataratangira, kuva ku myaka itatu y’amavuko. Tubafasha kunoza ibyo biga, akarusho ni ukumenya neza gusoma Ikinyarwanda, kuko iyo uzi ururimi rwawe neza bituma umenya n’andi masomo ikindi ndashishikariza Andi mahuriro nabandi babyeyi muri rusange kujya bazigamira abana kuko bibafasha mwitangira rya Mashuri, ikindi Kandi ni igitekerezo kiza kubabikoze kuko usanga Hari icyo bibunganira nka babyeyi ,aho usanga Hari abateganyako byazabafasha no kurihira abana babo bageze muri yamyaka ikenda .”

MUKAKANANI Marie Josee ushinzwe uburezi m’umurenge wa Masoro

Mureke  Dusome ni uhuriro ryo gusoma rya Shengampuli mu mushinga wa Mureke Dusome uterwa inkunga n’ikigega cy’iterambere cya Leta zunze ubumwe z’Amerika USAID.

Ufasha abana bato  kuva mu mwaka wa mbere kugera mu w’agatatu w’amashuri abanza, kumenya gusoma no kwandika neza  ikinyarwanda. Ubumenyi baherwa   mu ihuriro

Nk’uko bitangazwa n’abakorerabushake bigisha abo bana,  igikorwa cyo kwizigamira  nibo ubwabo cyaturutseho. Ni ihuriro ryo gusoma RYA Shengampuli mu mushinga wa Mureke Dusome, uterwa inkungà n’ikigega cy’iterambere cya leta zunze ubumwe z’Amerika, USAID

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM