Calme Restaurent iherereye mu mujyi wa Kigali iruhande rw’Isoko rya Nyarugenge mu muryango ubamo imboga n’imbuto, aha niho wasanga ifunguro rifite intungamubiri, urifashe atandukana no guhora yivuza kubera kurira muri restaurant zitegura nabi ifunguro.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Calme Restaurent Hakizimana Joseph avuga ko bafite umwihariko wo gutegura neza isombe irimo ikinono dore ko abahanga mu mirire bavuga ko ubufashe adahura ni ikibazo cyo kurwara imitsi.
Agira ati” Hano dufite umwihariko wo gutegura neza amafunguro byumwihariko isombe irimo ikinono, hakiyongera ho ibirayi bitekanye ubuhanga, kuburyo ubiriye aryoherwa, ibyo bikagaragazwa n’uko abakiriya bacu badahinduka,ahubwo usanga hari abandi bashya baza, ibyo bikaduha ikizere ko baba baryohewe”.
Uyu muyobozi avuga ko kwita kuri servise ihabwa abakiriya ariryo banga bakoresha kugira ngo bigarurire imitima yababagana, ibyo bigakorwa hitabwa kuri buri muntu hakurikijwe ubushobozi afite.
Umwe mu bakiriya yabwiye itangazamakuru ko amaze imyaka 2 akoresha iyi Restaurent dore ko ari iyacyera, akaba ayiziho gutanga serivise neza ibyo bigaherekezwa no kubaha buri wese ubagannye.
Agira ati ” Njye natangiye kurira muri Calme Restaurent kuva cyera kandi ntangaruka nahagiriye nkuko numva abandi bavuga ngo kurira muri Restaurent bibatera indwara ariko njye na nubu nta kibazo ndahura nacyo.
U Rwanda ni igihugu kimaze kumenyekana ko ari kimwe mu bitanga serivise nziza bikaba ari nayo mpamvu bakangurira abakora akazi ka mahoteli na Resitora gutanga serivise nziza batunganya n’amafunguro yujuje ubuziranenge, kugira ngo badashyira ubuzima bw’ababagana mu kaga.