
Mugicamunsi cy’kuri uyu wa kabiri ikinyamakuru umwezi.net cyasuye New Hope Restaurent iherereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka City Plaza mu rwego rwo gusura ahategurirwa amafunguro, aho twasanze iyi Restaurent iri muzifite isuku mu mugi wa Kigali ku buryo ariho wakura ifunguro ryujuje ubuziranenge, dore ko riba riteguranywe ubuhanga.
Umuyobozi wayo mu kiganiro yahaye Journal Le Matin d’Afrique avuga ko ibanga bakoresha mu kazi kabo ari kwita ku isuku yaba aho bakorera naho bategurira amafunguro, ibyo bikaba bituma abakiriya babo badahinduka ahubwo usanga biyongera umunsi ku munsi.


Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w’Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
Umuyobozi wa New Hope Restaurent Manirarora Aboubakar ari kugenzura isuku
Agira ati” Muri New Hope Restaurent twita cyane ku isuku, mubyo dukora byose , mu rwego rwo kurinda abakiriya bacu kugirwaho ingaruka z’amafunguro baba bafashe nkuko bikunda kugaragara hamwe na hamwe mu ma resitora aho abantu usanga bataka uburwayi butandukanye kubera isuku nke yaho bakiriwe cyangwa bitewe n’uko ibyo bafashe byateguwe”.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko usibye no kuba bagira isuku mubyo bakora bita cyane kubwiza bwibyo batanga aha akaba yavuze ko umuceri bategurira abakiriya ikiro kimwe kigura amafaranga igihumbi Magana cyenda 1900 Frw.
Agira ati” Kubera agaciro duha abakiriya bacu bituma ibyo dubategurira nabyo biba bifite agaciro kuko nk’umuceri duteka ikiro kigura igihumbi Magana cyenda , ibyo tubikora tutagamije inyungu nyinshi ahubwo tubikora kugira ngo tunezeze abatugana.
New Hope Restaurent yatangiye mu mwaka wa 2016, nkuko bitangazwa n’umuyobozi wayo kandi bakaba babona ntakizabasubiza inyuma .
