Amakuru

Abaturage basobanukiwe n’ubwisungane mu kwivuza

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Musanze na Burera bemeza ko bamaze gusobanukirwa na Mituweli bakavuga ko bitakiri ngombwa gukoresha imbaraga nyinshi bakanishimira erivisi bahabwa ku bigo nderabuzima bivurizaho.

N’ubwo hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kwinubira ingorane bahura nazo mu gutanga amakuru arebana n’ibyiciro by’ubudehe, bigatera impagarara mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Uturere  twa Musanze na Burera tubarizwa mu ntara y’amajyaruguru, bamwe mu badutuye bemeza ko bamaze gusobanukirwa na Mituweli.

Imirenge ya Kinigi; Musanze na Nyange yo mu karere ka Musanze n’iya Cyanika; Gahunga na Rugarama yo mu karere ka Burera, bavuga ko bitakiri ngombwa guhora bigishwa ibya Mituweli, kandi ari bo ifitiye akamaro.

Bemeza ko banyurwa na serivise bahabwa, ndetse ngo no “gukosoza”  bikorwa nta mbogamizi.

Hakizimana Caryope aganira n’umunyamakuru ku biro by’akagari ka Kamwumba, avuga ko agenzwa no gukosoza.

Avuga ko umuryango we wasohotse ku rutonde rw’uyu mwaka hari abana bamwe bafite amazina atari ayabo, abandi baranditse atari yo.

Aragira ati “icyo naje gukosoza ni amazina y’abana banjye batatu, umwe bamuhaye iritari irye, abandi bayandika uko atari. Aho kwandika Mukarugwiro, bandika Mukarugwiza. Nishimiye ko banyakiriye bakabakosora ubu igisigaye ni ukujya guteresha kashe, nabyo kandi ndararara mbikoze.”

Mukankusi Solange wo mu kagari ka Nyabigoma mu Umurenge wa Kinigi, avuga ko mu kagari kabo nta muyobozi ukibashishikariza gutanga imisanzu, kuko bamaze gusobanukirwa n’icyo Mituweli ibamariye.

Aragira ati “turi abantu batandatu mu muryango. Twatanze imisanzu yacu kuri 15 Kamena. Mu kagari kacu nta muyobozi utubwiriza gutanga imisanzu, kuko tuzi ko umuntu akora ari muzima, kandi ntiwaba muzima nta Mituweli”

Uwimana Dancilla, Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Nyange, Akagali ka Kabeza, umudugudu wa Riboneye yemeza ko “abatarakosoza”, bishatse kuvuga ko abantu bamaze kwishyura mituweli ariko bataratererwa kashe ku ikarita y’ubwisungane mu kwivuza badasubizwa inyuma iyo baje kwivuza.

Aragira ati “Iyo umuntu afite urupapuro yishyuriyeho (bordereau), ku Kigo nderabuzima baramwakira bakamuvura, byaba ngombwa ko akomereza ku bitaro bikuru, bakamuterera kashi mu ikarita ya mituweli ku buryo bwihuse”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe mituweli  mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange, Concessa Uyizeye, yemeza ko hari ibikosorwa  ku rutonde rwashyizwe  mu bubiko muri 2016-2017 rukaza guhindagurika muri 2017-2018.

Aragira ati “hari urutonde rw’abashyizwe mu mashini umwaka wa 2016-2017 rwahindutse uyu mwaka kubera abavuka, abitaba Imana, abimukira mu mahanga n’abandi”.

akomeza avuga ko iyo abaturage bamugejejeho ikibazo cyihariye abohereza ku kagari bakomokamo, maze bagahabwa umugereka worohereza umukozi wa mutuweli kubakosorera mu mashini.

Serivisi ya mutuweli ikora mu mirenge itatu ya Nyange, Musanze na Kinigi ifite icyicaro ku Kigo nderabuzima kiri mu murenge wa Kinigi, kandi  ikoresha konti imwe muri SACCO imwe, mu gihe mbere hari konti 3 muri SACCO zitandukanye.

Izabiriza Monika wo mu kagari ka Kabanyana Umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, avuga ko icyamuteye gutegura gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare, ari impanuka umwana we yakoze agongwa n’ipikipiki akavunika ukuboko.

Gatera Jonathana Umuyobozi Mukuru wa RSSB

Amujyanye kwa muganga, atungurwa no kwishyuzwa amafaranga Magana atandatu, mu gihe yibwiraga ko aza kugurisha umurima.

Aragira ati “ubu ntawe ukinyingingira kwishyura imisanzu ya Mituweli, kuko nzi icyo yankoreye. Ahubwo harakaramba Perezida wacu wayituzaniye”

Arasaba abagiseta ibirenge, ko bahindura imyumvire, bakamenya ko Mituweli ari ubuzima bwabo.

Izabiriza aragira ati “Umenya akamaro ka Mituweli ari uko uri kwa muganga.”

Mwatanyi Louis wo mu Umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera, avuga yahariye ukwezi kwa gatandatu kwishyura imizanzu ya Mituweli.

Aragira ati “amafaranga mbona mu kwezi kwa gatandatu mbanza gukura ho ayo kwishyura imisanzu ya Mituweli, nkabona gutegura indi mishanga.”

Arishimira kandi uko bakirwa n’ibigo nderabuzima bibavura, agasanga serivisi bahabwa zitagira amakemwa.

Umujyanama w’ubuzima wo mu Umurenge wa Gaunga Nizeyimana Leonald avuga ko abenshi mu batuye Umurenge wa Gahunga bazamuye imyumvire cyane ku bireba Mituweli, kuko nta mvune nyinshi bakigira babakangurira kwishyura imisanzu.

Aragira ati “babifashwamo n’ibimina bajyamo, bakishyurirana Mituweli, ku buryo italiki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi igera umubare munini w’abaturage umaze  kwishyura imisanzu ya mituweli.”

Ahamagarira abagifite imyumvire itarazamuka ku bijyanye na Mituweli, kureka kwihemukira, kuko amafaranga bavuga ko bacibwa y’imisanzu, umuntu agiye kwivuza adafite Mituweli yatanga ayikubye inshuro nyinshi cyane.

Ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli, bwatangiye gukoreshwa mu kuvuza abanyarwanda batari bafite ubundi bwishingizi bw’ubuzima, mu myaka ya za 2000, butangira gucungwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize cy’u Rwanda kuva mu mwaka 2015.

 

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM