Abayisiramu bagiye mu rugendo nyobokamana bazwi ku izina ry’abasangirangendo batangiye abaturage 1300 bo mu Karere ka Nyaruguru, ubwisungane mu kwivuza bwa 2017/2018, boroza n’abacitse ku icumu batishoboye inka 10 za kijyambere mu rwego rwo gushyigikira politiki ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Bimwe mu byo Politiki ya Perezida Paul Kagame igamije, ni izamuka ry’ imibereho myiza y’abaturage ,ubukungu , ubutabera n no kwimakaza amahame ya demokarasi aho abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa.
Iki gikorwa cyabaye tariki ya 20 Gicurasi mu murenge wa Rusenge kiyobowe na Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi akaba n’umusangirangendo n’abayisiramu akaba n’imboni y’Akarere ka Nyaruguru
Munyakazi Isaac aha abaturage amakarita ya mituweli
Munyakazi agira ati, “ Kera abaturage bashoreraga inka bazijyanira abayobozi bigura ariko Perezida wa Repubulika yarabihinduye asaba ko umuyobozi ariwe ukwiriye kugabira abaturage. Ibi n’ibigaragaza imiyoborere myiza.”
Akomeza avuga ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ari politiki nziza y’igihugu kandi ikaba ishyigikiwe n’abasangirangendo b’abayisiramu kugira ngo abafite ubushobozi n’abatabufite babashe gufatanya, buri muturage wese agire ubwisungane mu kwivuza.
Yongeraho ko mu bindi bihugu abaturage barwara bagapfa,ariko mu Rwanda abifite n’abatifite barafatanya kugira ngo abadafite ubushobozi nabo babashe kwivuza. Niyo mpamvu aba bavandimwe bahagurutse bagashyira hamwe imbaraga za bo nta mafaranga y’amaterankunga bitabaje bagatanga ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage ndetse n’inka zashyikirijwe abacitse ku icumu rya Jenoside .
Isaac Munyakazi, ashyikiriza abaturage inka
Asaba abahawe inka kuzifata neza kandi nabo bakitura bagenzi babo kugira ngo abaturarege bose babe abatunzi.
Abagenerwabikorwa b’iki gikorwa bishimiye iki gikorwa cyateguwe n’abayisiramu babizeza ko bigiye guhindura ubuzima bwabo kandi biyemeza gukomeza gusigasira ibyo leta y’ ubumwe bw’abanyarwanda imaze kugeraho.
Umuturage wo mu kagari ka Cyuna, Umudugudu wa Cyuna Mwenende Costasie wahawe inka n’abasangirangendo, avuga ko ubu agiye kujya abona amata kandi akabona ifumbire .
Agira ati, ” Ndishimye cyane kubera ko mbonye iyi nka, ngiye kujya nywa amata kandi mbone n’ifumbire izamfasha kubona umusaruro uhagije. Nahingaga ariko sinsarurre kubera kutagira ifumbire, ndashimira abadutekerejeho bakatugabira kandi mbijeje ko iyi nka nzayifata neza.”
Gasana Sylivestre, undi muturage wahawe inka we avugako kuba bahawe inka ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza igamije kuzamura abakene kandi nabo babigizemo uruhare.
Muri uyu muhango kandi Munyakazi Isaac, yahaye abana amata nk’ikimenyetso cyo kwimakaza imirire myiza binyuze muri gahunda ya Girinka.
Ibikorwa by’aba basangira ngendo ni ibikorwa ngaruka mwaka aho bakora ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu bigamije gushyigikira politiki ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo kuzamura imibereho myiza y’abanyrwanda.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net