Tariki ya 22/05/2017, Mu Murenge wa Nyakariro ho mu karere ka Rwamagana habereye Umuganda udasanzwe muri gahunda y’ibikorwa bya Police Week.
Uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James, IGP Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Kazaire Judith,Umuyobozi wa WASAC , Sano James, Inzego z’umutekano n’abaturage.
Polisi y’igihugu yahaye amazi abaturage
Bamaze gutunganya umuhanda wa 6Km zirenga, Abayobozi basuye umukecuru w’imyaka 51 witwa Kabarinda Consilia, akaba ari mubaturage bagejejweho amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba kandi akaba yorojwe n’inka n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazwei nka Youth Volunteers, hanatahwa . amavomero 3 Polisi yubakiye Abaturage mu Kagari ka Gatare mu rwego rwo kubagezaho amazi meza. Muri uyu Murenge wa Nyakaliro, Imiryango 108 ikaba yagejweho umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba
Guverineri w’Intara y’Iburairazuba Kazayira Judith, ashima Polisi y’igihugu n’Ingabo z’igihugu ku bikorwa byiza bakora bihindura ubuzima bw’abaturage binyuze muri Police Week na Army Week, abizeza uruhare rw’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage mu kubibungabunga.
IGP Emmanuel Gasana Emmanuel, avuga ko mu gihugu hose hazacanirwa ingo ibihumbi 3000,Ibigo Nderabuzima 5, Kwegereza abaturage amazi meza, Gukangurira abaturage kwicungira umutekano n’ibindi.
Minisitiri w’ibikorwa Remezo, Musoni James, ashima Polisi y’igihugu ku bikorwa byunganira Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho y’abaturage batura heza,bagezwaho amashanyarazi,amazi n’ibindi bikorwa remezo, asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu kubungabunga umutekano.
Police Week 2017 izarangira ingo 773 zihawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kagaba Emmanuel

