Polisi y’u Rwanda irakangurira abakoresha inzira nyabagendwa bose ,ni ukuvga abatwara ibinyabiziga, ababigendaho, ababigendamo, ndetse n’abanyamaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka.
Bwatanzwe na polisi ku itariki 21 Gicurasi 2017, mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda no kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu gihugu.
Muri iki kiganiro, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yari yunganiwe n’Umwungirije ushinzwe abakozi, imari n’ibikoresho, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rafiki Mujiji, n’Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yasobanuye ibitera impanuka zo mu muhanda, uburyo bwo kuzirinda kandi akangurira abakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko yo kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga.
CP Rumanzi , avuga ko abakoresha umuhanda bafatwa nk’Abanyantege nke ari abagenda kuri moto n’amagare ndetse n’abanyamaguru, hanyuma abasabwe kubahiriza uburenganzira bwabo akaba ari abatwara ibinyabiziga binini( imodoka).
Agira ati, “Abagenda kuri moto n’amagare hamwe n’abanyamaguru bagize 71 ku ijana by’abahitanywe n’abakomerekejwe n’impanuka zo mu muhanda mu mezi atandatu ashize. Abanyamaguru ubwabo bihariye 31 ku ijana, abagenda kuri moto ni 26; naho abagenda ku magare ni 14 ku ijana. 29 ku ijana basigaye ni abagenda mu modoka.”
Akomeza avuga ko abatwara abinyabiziga bazakangurirwa kubahiriza amategeko abagenga arimo kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru. By’umwihariko abatwara moto bazakangurirwa kwambara umwambaro ubaranga n’ingofero yabugenewe ifasha kwirinda impanuka , no kugenzura ko umugenzi ayambaye neza. Tuzabibutsa kandi kwirinda guheka umugenzi urenze umwe, guhagarara igihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi ubifitiye ububasha, kwirinda guhindukira bitunguranye cyangwa guhindukirira ahatemerewe, kurangwa n’isuku, gutanga serivisi nziza no kutishora mu biyobyabwenge.
Avuga kandi Ku ishyirwa ry’utugabanyamuvuko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ko byagize uruhare runini mu kugabanya impanuka zo mu muhanda; ariko na none yihanangiriza abatwangiza bagamije gutwara imodoka ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amategeko.
ACP Mujiji yumwunganiye avuga ko gushyira imbaraga mu kwigisha abanyamaguru amategeko yo kugenda mu muhanda ari uko abenshi muri bo bakora impanuka kubera ko batazi amategeko y’umuhanda n’uburenganzira bwabo.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

