Amakuru

Nyaruguru : Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru yeguye ku mirimo yakoraga

Kayitasire Egide wari  usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru yeguye kuri iyi mirimo ye. Mu mpamvu yatanze ngo  avuga ko ahagaritse izi nshingano ku mpamvu ze bwite.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bwakiriye ubu bwegure.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois , avuga ko ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu wari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru. Agira ati,  nakiriye neza ubu bwegure bw’uwari usanzwe amufasha mu buyobozi bw’akarere kandi  ko sinabusubiza   inyuma,  biriya byo kwegura ni ibintu bisanzwe iyo umuntu abishatse aregurs, .ntabwo umuntu yashaka kwegura ngo ubimwangire.”

Mu minsi ishize humvikanye ubwegure bw’abayobozi mu nzego z’ibanze zitandukanye, bavugaga ko babonaga batagishoboye kugendera ku muvuduko w’ibikenewe kugerwaho.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM