Imyumvire ikiri hasi ku babyeyi bamwe na bamwe ikomeje kuba imbogamizi mu kuzamura ubuzima bw’ubwana n’ubw’abo babyeyi. Indwara ziyitutkaho, zituma abana bakura nabi haba mu gihagararo no mu mitekerereze, ntizarebeye izuba abo mu murenge wa Kibeho, none igisubizo kiragenda kiboneka, kuva aho bashingiye Koperative DUHASHYIMIRIREMIBI.
Iyi Koperative yashingiwe kugira ngo ifashe ababyeyi uburyo bwo kuboneza imirire y’abana kuko bari bugarijwe n’indwara zituruka kuri iyo mirire. Nk’uko bitangazwa na Karemera Athanase ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru, kubona abana bava ku kigo Nderabuzima cya Kibeho bakize nyuma y’amezi ane bakagaruka, byatumye bagira igitekerezo cyo gushyiraho iyo Koperative.
Aragira ati “….. ariko tukabona abana bagenda bagaruka. Uyu munsi akaba yakize, akajya mu rugo, nyuma y’amezi atatu cyangwa ane tukabona umwana agarutse arwaye. Tuza kubona rero ko twazaguma muei ibyo. Duhita mo gutekereza, ni ubuhe buryo bwatuma duhorana n’ababyeyi b’abana bafite imirire mibi, ariko ububyeyi akaba ari we dukoresha mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Ni muri urwo rwego rero iyi Koperative yagiyeho, …..”
Yongera ho ko abana bagaragaza ibibazo by’imirire mibi ari 147 mu karere kose, akavuga kandi ko mu rwego rwo kuyikumira hari abana 307 bakamirwa, bagahabwa litiro imwe y’amata buri munsi.
Aragira ati “hari ababyeyi dufite bakennye bigatuma abana babo bagira ikibazo cya bwaki, turifuza ko bicika burundu, rero turi gukorera muri gahunda yo kwikura mu bukene tunishakamo ibisubizo, kuko twibumbiye muri koperative ibidufashamo
Akomeza avuga ko bamwe mu bana bari bafite imiri mibi ubu bameze neza, kuko iyo Koperative yaje igamije guhuza ababayeyi b’abana bari bafite imirire mibi no kubereka icyo bakora.
Mukeshimana Colette ushinzwe imirire mu kigo Nderabuzima cya Kibeho kiri mu Umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, aremeza ko ikibazo cy’imirire cyari ingorabahizi muri ako gace, ariko kuva aho bashingiye Koperative DUHASHYIMIRIREMIBI, icyo kibazo kiragenda kivugutirwa umuti.
Akomeza avuga ko bihaye umuhigo w’uko umwaka wa 2017 urangira, bamaze guhashya imirire mibi. Aragira ati “n’ubwo tutarandura burundu icyo kibazo ngo dusigarane 0%, ariko umwaka wa 2017 uzarangira dusigaranye nibura 3%.”
Yemeza ko gahunda zitandukanye zagiye zigira uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana, ndetse n’abaterankunga batandukanye nabo babigize mo uruhare.
Mukabutera Beatrice uhagarariye Koperative DUHASHYIMIRIREMIBI, asanga bagenzi babo bataragana Koperative ngo bafatanye, barasigaye inyuma, kuko imaze kubageza kuri byinshi, ariko cyane cyane kumenya kugaburira abana babo. Avuga ko nyuma yo kugira abana bafite imirire mibi, akarere kabafashije kwisuganya batangira kuboha imipira bakoresha amakoroshi, none ubu bamaze kwigurira imashini zibafasha mu kazi kabo.
Dr Musoni Pascal umukangurambaga muri MCSP (Mother-Child Saving Program) umushinga wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ukaba n’umufatanyabibikorwa wa Minisiteri y’Ubuzima ko ubu 38% ari cyo kigereranyo cy’abana bafite imirire mibi, akemeza ko bigisha ababyeyi b’abo bana bifashishije abajyanama b’ubuzima, batibagiwe kubakangurira no kubafasha gukora ibikorwa byabahesha amafaranga.
Si mu karere ka nyaruguru gusa havugwa ikibazo cy’imirire mibi, kuko no hirya no hino mu ghugu icyo kibazo kikigaragara.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yibutsa ababyeyi ko ari inshingano zabo kumenya gutegurira abana indyo yuzuye, kugira ngo babarinde kugwingira haba mu gihagararo no mu mitekerereze.
Bimenyimana Jérémie

