Amakuru

Gutora neza ni ugutora uwo umutimanama wawe ushaka

Komisiyo y’amatora mu Rwanda, ishishikariza abanyarwanda kwitabira no gutora neza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 4 Kanama 2017. Ijambo gutora neza, abaturage bavuga ko risobanuye gutora uwabagiriye akamaro, naho Komisiyo y’amatora ikavuga ko gutora neza ari ugutora uzakugirira akamaro ndetse no kwirinda gupfusha ubusa urupapuro rw’itora.

Urubuga nkoranyambaga Paxpress.rw dukesha iyi nkuru, ruvuga ko bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu ntibahisha izina ry’umuntu bumva batoye baba batoye neza, gusa kugaragaza izina ry’uwo bumva, bitandukanye n’ibitanganzwa na komisiyo y’amatora ivuga ko itaratangaza abazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika. Hagumimana Evariste wo mu murenge wa Gisenyi, avuga ko gutora neza ari ugutora uwakugiriye akamaro. Agira ati “None se watora umuntu utazi, kandi hari uwo ubonana ibikorwa? Ahubwo igihe gitinze kugera ngo tumutore.” Akomeza agira ati; “Njye ntabwo navuga ko natoye neza ntatoye umusaza wacu.”

Ingabire umucuruzi ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, avuga ko gutora neza ari ugutora uwo ahamanya n’umutimanama we ko ari we ukwiye.

Munyaneza Charles, E.S/NEC

Gutora neza kuri komisiyo y’amatora bivuga gutora umuntu utazatuma wicuza. Ni igisobanuro gitangwa na Maguru Nassoro umukozi wa komisiyo y’amatora ushinzwe uburere mboneragihugu mu karere ka Rubavu. “Ntabwo twe iyo twigisha abantu gutora neza tuba tubabwira gutora kanaka, ahubwo ni ukubibutsa ko amatora ari igikorwa gisaba kwitegura, abantu bagatekereza ku muntu uzabagirira akamaro aho kugira ngo bazicuze. Ni ukumenya kandi uburyo bazatora hatabayemo imfabusa mu matora yacu kandi umuntu yitwa ngo yatoye.»

Maguru akomeza avuga ko bakomeje kwigisha kugira ngo abantu basobanukirwe ku buryo ngo igihe amatora nyir’izina azajya kugerera abazatora bazaba babizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora Charles Munyaneza aganira n’itangazamakuru kuwa 17 Gicurasi yasabye ko abanyarwanda bagomba kurushaho guha umwanya igikorwa cy’amatora. Avuga ko batagomba gutora by’umuhango. Ati “Turahamagarira abantu gutangira kwinjira mu matora, bakegeranya ibyangombwa byabo, igihe cyagera bakazakurikirana imigabo n’imigambi y’abakandida bazaba bemejwe bagatora ari yo bagendeyeho.» Ibitajyanye n’ibyo, Munyan,eza abyita gutoresha amaguru n’ibirenge.

Mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe uyu mwaka, biteganyijwe ko abanyarwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi 861 bazatora, Komisiyo y’amatora ikaba ifite umuhigo wo gushishikariza abanyarwanda gutora kugera ku kigereranyo cya 98%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, avuga ko gutora kugera kuri 98% ntihabonekemo imfabusa kandi bagatora umuntu bashingiye kubyo azabagezaho batagendeye ku marangamutima aribyo “Gutora neza.” Mu matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda muri 2010 imfabusa zabaruwe zari ibihumbi 68 bingana na 1.3%.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM