Urubyiruko rwinshi rutinya gushaka rukeka ko kubaka urugo ari ibintu bitoroshye
Umuhanga mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, psychologist Theodore Robles, avuga ko ko abantu babaye mu buzima bw’abashakanye babaho igihe kirekire ugereranije n’ababa barabayeho batarashatse.
Zimwe mu mpamvu zigaragaza ubwo buzima bwiza abashakanye baba bafite , hari Kugira imyitwarire myiza kuko ngo ukize ubusore araburata, bivuga ko abashakanye bagerageza kugira imyitwarire itabashyira mu kaga ugereranije n’iyo baba bafite bakiri abasore n’inkumi. Kugira umuryango
Abashakanye baba bafite ababashyigikiye benshi, ababyeyi babo mu gihe abatarashakanye usanga banavuga ko baciye umuryango. Umufasha mu buzima bwawe, reba nawe iyo urwaye, witabwaho n’umuntu utabifite mu shingano ze mu gihe iyo hari uwo mwashakanye, agomba kugufasha kwikura mu bibazo byose wahura na byo.
Ku bemera Imana bavuga ko yanaremye abantu babiri badahuje igitsina kugira ngo babashe kuzuzanya ku buryo iyo batari kumwe umwe aba atuzuye.
Ushobora kuba wemeranya n’uru rubuga cyangwa unyuranya na rwo, gusa si byiza kureba cyane ku bibi wabwiwe ngo bikwibagize ibyiza,kuko benshi bavuga ko gushaka kw’iki gihe ari ikibazo kubera impamvu za hato na hato usanga zisenya ingo z’iki gihe.
Kagaba Emmanuel