Abacuruzi bo mu santere ya Nkomero iri mu murenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro basabwe na Polisi kwirinda gucuruza amasashe ya pulasitike no gufatanya guca ikoreshwa ryayo.
Ibi babisabwe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, Inspector of Police (IP) Uwamahoro Marcelin, mu kiganiro yagiranye na bo nyuma y’umuganda Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakoranye n’abaturage wo gutunganya umuhanda uhuza utugari twa Kabona na Muyira two mu murenge wa Rusebeya n’umuhanda uhuza utugari twa Gatare na Nyarucundura two mu murenge wa Murunda bakaba kandi barubakiye ubwiherero umwe mu batuye mu murenge wa Kivumu utishoboye.
IP Uwamahoro agira ati,”Inzego zishinzwe kurengera no kubungabunga ibidukikije ntizihwema gukangurira abantu kudakoresha amasashe ya pulasitiki bitewe n’ingaruka zayo ku bidukikije, ariko hari abakomeje kuyacuruza tukaba twongeye kubihanangiriza tubabwira guhagarika ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.”
Aboneraho kwibutsa ko kwinjiza no gukoresha amasashe ya pulasitiki bitemewe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008, abwira abitabiriye uwo muganda ko umuntu wese ugurisha amasashe ya pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000); nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo ivuga kandi ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).
Uwamahoro, avuga abaturage bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije, haba umuntu ku giti cye, babikoreye mu bikorwa rusange, mu mashyirahamwe y’ibidukikije, mu gutunganya ubusitani n’uturere dukomye, n’ibindi bikorwa biteza imbere ibidukikije; nk’uko biteganywa n’Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda; mu ngingo yaryo ya 64.
Ati,” Kwangiza ibidukikije bitera imyuzure, inkangu n’ibindi biza bihitana bikanakomeretsa abantu n’amatungo, ndetse bikangiza imyaka n’ibikorwa remezo. Buri wese arasabwa rero kubibungabunga.”
Asaba kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko no gusarura amashyamba mu buryo buciye ukubiri n’amabwiriza; kandi bagatungira agatoki Polisi ababikora.
Urubuga nkoranyambaga rwa polisi y’igihugu dukesha iyi nkuru ruvuga ko, Ntezimana Télésphore, Umuyobozi w’abo bacuruzi, ashima Polisi ku nama yabagiriye anayizeza ubufatanye mu guca ubucuruzi n’ikoreshwa ry’amasashe ya pulasitiki, asaba bagenzi be gukurikiza impanuro bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.
Kagaba Emmanuel