Tariki ya 24 Gicurasi 2017, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bufatanyije na Polisi y’u Rwanda bwagejeje ku bagenerwabikorwa 98, bo mu mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Jarama, uburyo bwo kumurika mu nzu zabo hifashisiwe imirasire y’izuba.
Iki gikorwa cyo guha amashanyarazi akoresha izuba abaturage batuye kure y’imirongo isanzwe y’amashanyarazi, ni kimwe mu bikorwa bimaze kugerwaho muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda (Police Week).
Amashanyarazi ni igikorwa kiri mu bikorwa byo kwihutisha intego z’Icyerekezo 2020, ziteganya kugeza ku baturage 70% amashanyarazi mu mpera za 2017. Ubu buryo bwo gucanisha imirasire y’izuba Polisi ikaba izabugeza no ku kigo nderabuzima cya Sangaza, mu Murenge wa Zaza.
Muri iki gikorwa Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na ACP Damas Gatare, hari n’Intumwa ya MYICT, Habumuremyi Emmanuel.
Umwe mu baturage bahawe ubu buryo bwo gucana,agaragaza ibyishimo avuga ko aya mashanyarazi aje gukemura ibibazo byinshi birimo kongera umunezero mu muryango wo kuba ahantu habona n’umutekano kuko ubujura bwashoboraga kwitwikira umwijima.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, ashima byimazeyo ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu buzima bwose bwa buri munsi, uhereye ku mutekano no ku bikorwa nk’ibi byo guteza imbere imibereho myiza.
Agira ati, “ndibutsa abaturage ko ubwo bufatanye, iyo sura nziza ya Polisi y’Igihugu, ari umwihariko w’Igihugu cyacu kandi ko byose tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.”
Asaba abaturage gusigasira ibimaze kugerwaho harimo n’ayo mashanyarazi, kubumbatira umutekano uhereye ku kwirinda amakimbirane mu ngo asigaye ahitana abantu, akagira abana imfubyi. By’umwiariko asaba abaturage b’umurenge waJarama kwita ku burere bw’abana kuko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza.
Uyu muhango, waranzwe n’ibikorwa byinshi birimo umuganda wo gukorera urutoki rw’umuturage, gutaha ubwo buryo bwo gucana bwahawe abaturage, gukurungira amazu no kubaka ubwiherero.
Kagaba Emmanuel



