Panafrican Movement ni Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafrika ariko kubigeraho bikaba bisaba ubumwe, ubufatanye, amahoro, umutekano n’ubukungu butajegajega biyobowe na bene Afrika ubwabo.
Abanyamuryango ba Pana-African Mouvement mu Karere ka Nyagatare
Panafrican Movement mu Rwanda igamije kugira u Rwanda rufite agaciro, rukungahaye, rutekanye, ruyobowe n’abenegihugu bose bagamije Agaciro n’Iterambere bya Afrika.
Ibi ni ibyavugiwe mu nama rusange y’uyu muryango yateaniye mu Karee ka Nyagaae, tariki ya 25 Gicurasi 2017 yitabirwa n’abanyamuryango bose kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku kagari hamwe n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare.
Umuyobozi w’ Akarere, Mupenzi George, agaruka ku kamaro ko kwigira nk’ inkingi ya Panafrican movement. Agira ati, “ ibi birasaba uruhare rwa buri wese, buri munyamuryango wa Panafrican movement arasabwa gukora cyane agamije kwiteza imbere ndetse n’ igihugu muri rusange”
Muri iyi nama kandi hatowe abayobozi ba komite ngenzuzi na komite ngengamyitwarire buzuzaga izindi nzego zari zatowe tariki ya 18/11/2016 zirimo komite nyobozi ikuriwe na Dr. Gashumba James.
Kagaba Emmanuel

