Umuryango Nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, uzwi ku izina rya Pax Press, tariki ya 26 Gicurasi 2017, washyize ahagaragaa ubushakashatsi wakoze ku buryo abanyamakuru batangaza inkuru zirebana na gahunda za Leta.
Ubu bushakashatsi bwiswe Media and Policy Making in Rwanda bwari bugamije kureba uburyo Abanyamakuru batangaza inkuru zirebana na gahunda za Leta, imbogamizi bagira, ibibazo birimo n’icyakorwa kugira ngo bikemuke.
Twizeyimana A.Baudouin, Umuhuzabikorwa wa Paxpress
Muri ubu bushakashatsi, hagagajwe ko mu Rwanda hari ibibazo bigaragara mu nkuru zitambuka mu binyamakuru, bikagira uruhare mu kwangiza ihame ry’ubunyamwuga bw’abarikora.
Nk’uko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bubigaragaza, 71.2% by’inkuru zitambuka kuri za televiziyo, radio, ibinyamakuru byandika n’ibikorera kuri Internet, ziba zaturutse mu bayobozi bakuru muri guverinoma, 28% zikava ahandi, mu gihe 45.8% zitruka mu nama ziba zabereye mu mujyi wa Kigali.
Ikindi ni uko ubushakashatsi bwakozwe habajijwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’Itangazamakuru zirimo abanyamakuru ubwabo 238, abayobozi babyo 121, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta 268. Bugaragaza kandi ko 10% mu babajijwe bavuze ko itangazamakuru mu Rwanda rikora kinyamwuga, 37.6% babyemera batabyemeye mu gihe 50.6% babuze ko nta bunyamwuga buhari.
Naho mu byatangajwe mu binyamakuru 17 byakozweho ubushakashatsi, byagaragaje ko 94.2% batangaza amakuru ya gahunda za Leta, ariko bigaragaza icyuho cy’uko n’ibivamo usanga 51.1% ari izivuga ku byabaye gusa, inkuru zicukumbuye zikaba zikorwa kuri 2.1%, mu gihe inkuru ndende zikorwa hashingiwe ku bintu bihari zikorwa kuri 13.7%, murizo 84.9% zishyigikira gahunda za Leta, 6% zikazirwanya, na ho 0.3% zo ntizifite aho zibogamiye.
Albert Baudoin Twizeyimana, Umuhuzabikorwa wa Pax Press, avuga ko icyuho kiri mu itangazwa ry’amakuru, gishingiye ku kuba abanyamakuru bagaragara nk’abasinziriye mu gihe gahunda za Leta ziba zigitangira gushyirwaho, ahubwo bikabitangaza gusa mu gihe ziba zatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Kayumba Christopher, Umwarimu akaba n’umushakashatsi
Kayumba Christopher, Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ari nawe wayoboye ubu bushakashatsi, avuga ko hari ibikwiye kubanza kuva mu nzira kugira ngo abanyamakuru bavuge kuri gahunda za Leta ku ko kutazitangaza bigira ingaruka ku muturage.
Ati, “ Ingaruka ni uko ibyo abaturage batekereza kuri izo politiki zitamenyekana kandi iyo bitamenyekanye no kumenya ibyo politiki ibagenera biba ikibazo. Ikindi ibivugirwa mu nama ari ibyo abashinzwe politiki bashaka kubabwira naho ibyabananiye badakora ntabwo bashobora kubibabwira bivuze ko umunyamakuru atangaza ibyo yabwiwe gusa kandi ntawivuga nabi, ntabwo ibyabo uzabimenya.”
Gusa zimwe mu mpamvu zitungwa agatoki mu gutera ibyo byose zishingiye ahanini ku bukene bw’ibitangazamakuru no kubura amahugurwa ahagije ku barikora, ariko na none hakaba abashinjwa kwinjira mu mwuga batawukoreye inyigo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo yizeza Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gutanga ubufasha bushoboka kugira ngo itangazamakuru rikorane ubunyamwuga bukwiye.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


