Stress ishobora kwangiza imitsi y’umutima mu buryo bugaragara yongera umuvuduko w’umutima kandi ikagira imitsi itwara amaraso mito cyane bituma umutima ukora cyane kandi yongera umuvuduko w’amaraso.
Abashakashatsi ba Kaminuza ya Miami bavumbuye ko iyo umuntu afite ikibazo cya stress, akenshi kubyo yaryaga hiyongeraho 40%yabyo.
Stress ituma umuntu agaragara nk’ushaje kandi umunaniro udashira utuma umuntu asaza imburagihe aho usanga umuntu w’imyaka 45 agaragara nk’ufite 60.
Abashakashatsi bo muri University ya California, San Francisco, bavumbuye ko stress igabanya imikurire y’inyangingo nshya aribyo bituma umubiri ugaragaza ibimenyetso bitandukanye by’ubusaza nk’ iminkanyari, imitsi ifite imbaraga nke, kutabona neza, n’ibindi byinshi.Na none kandi Stress ica intege ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu.
Ihuriro riri hagati y’umubiri n’intekerezo z’umuntu dukeka ko ari rito cyane ariko iyo ribaye rito umuntu yiyumvamo impinduka zikomeye
Iyo rero umuntu agira umunaniro ukabije yumva yacitse intege ku mubiri ariko na none ubudahangarwa bwe buba bwangiritse aribyo bituma ushobora kwiyumvamo ubukonje cyane kandi uba ufite ibyago byo kuba wafatwa n’indwara byoroshye
Ishyirahamwe ryo muri Amerika ry’ibijyanye n’imitekerereze ya muntu (American Psychological Association ) ryashyizeho itegeko ryo gukora imyitozo ngororamubiri nk’inzira ikomeye yo kugabanya stress yatera ubumuga bw’igihe kirekire.
Ibibazo biterwa na stress uko yaba imeze kose bishobora gukururira umuntu ubumuga bw’igihe kirekire bumubuza gukora kuko ushobora guhura n’ikibazo cy’indwara zikomeye nk’umuvuduko w’amaraso n’izindi zimara igihe kirekire bigatuma uva ku mirimo wakoraga. Kubera izo mpamvu, abantu bose basabwa kuyirinda bafata umwanya w’ikiruhuko ndetse banakora imyitozo ngororamubiri.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

