Mu Karere ka Nyarugenge, mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara hakiriwe intumwa zo muri Komisiyo y’Inteko ishingamategeko y’Igihugu cya Zambia ishinzwe ubuzima, iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage ( The Zambian Parliamentary committee on Health, Community Development and Social Welfare).
Izi ntumwa zaje mu rugendo shuri rugamije kwigira ku Rwanda uko rwashyize mu bikorwa Gahunda z’Iterambere ry’Ikinyagihumbi (MDGs) mu gihe bategura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’Iterambere rirambye (SDGs) ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Meya wa Nyarugenge (Hagati) yakira abadepite
Aba badepite bo muri Zambia bari bahekejwe n’Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’U Rwanda, Rusiha Gaston na Muhongayire Christine, bakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba , Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza , J.M.V Nayisenga n’Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara.
Mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, aba badepite bo muri Zambia bahawe ibiganiro bibiri bibasobanurira neza serivisi zihabwa abagana icyo kigo by’umwihariko urubyiruko, bibanda cyane cyane kuri serivisi zijyanye n’ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere.
Basobanurirwa imikorere y’Ikigo cya Kimisagara
Nyuma batambagijwe ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara bagenda berekwa serivisi zitangwa n’aho zitangirwa, basobanuza bimwe mu byo bifuzaga gusobanukirwa kurushaho ndetse bagera n’aho urubyiruko rubakinira imwe mu mikino ikinirwa muri icyi kigo.
Kagaba Emmanuel