Amakuru

Ibikorwa remezo bidahagije bibangamiye ubuvuzi mu Rwanda

N’ubwo imitangire ya Serivise  igenda izamuka mu Rwanda, ibikorwa remezo bidahagije ni imbogamizi ikomereye cyane ubuzima bw’abagana amavuriro n’ibitaro byo mu Rwanda, cyane cyane ibyubatse kure y’imihanda irimo kaburimbo

Abagana Ikigo Nderabuzima cya Mushubi giherereye mu karere ka Nyamagabe, mu Umurenge wa Mushubi cyane cyane ababyeyi, iyo hagize ugaragaza ikibazo kireze ubushobozi bw’ikigo nderabuzima, yoherezwa mu bitaro by’akarere, ari byo bya Kaduha biri ku bilometero 26 uvuye i Mushubi, cyangwa se ibya Kigeme biri ku bilometero bikabakaba 30 uvuye i Mushubi, ari byo bitaro bibiri by’akarere ka Nyamagabe.

Umwe muri bo aragira ati “Iyo umubyeyi agize ikibazo gituma ajya ku bitaro bikuru, amburanse irahari imujyana, ariko kubera ko ari kure bigafata amasaha nk’atatu, ubuzima bwe cyangwa umwana we, bushobora kuhagirira akaga, cyangwa se hagira undi ukenera nko kubagwa, ugasanga ategereje umwanya munini”

Akomeza avuga ko bifuza ko bakubakirwa ivuriro hafi  rishobora gukora ibyo ibitaro by’akarere bikora.

Mukabaganwa Epiphanie uyobora icyo kigo nderabuzima cyatangiye gukorera muri ako gace mu mwaka wa 1959, avuga ko ibyo bitaro byombi cyane cyane icya Kaduha bitari kure cyane y’ikigo nderabuzima ayobora, ahubwo ikibazo kibakomereye ari icy’umuhanda ugana kuri ibyo bitaro.

Ikiraro cy’umugezi wa Rukarara mu karere ka Nyamagabe

Aragira ati “Mu by’ukuri n’ubwo imodoka ishobora kuba ikoresha isaha irenga, ntabwo ikibzo ari uko i Kaduha cyangwa ku Kigeme ari kure, ikibazo ni umuhanda. Naho ubundi kuba kure ntabwo ari kure, kuva hano kugera i Kaduha hari abilometero 26, ubwo ndavuga Kaduha kuko ari byo bitaro twohereza ho abarwayi.”

Ikigaragara ni uko uwo umuhanda uturuka mu Umujyi wa Nyamagabe ukerekeza muri ibyo bice atari mwiza, ndetse impande zawo zigenda zitenguka. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mushubi, avuga ko akarere kamenyeshejwe iby’izo mbogamizi z’umuhanda mubi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, avuga ko uwo muhanda uri ku rwego rw’igihugu, ukaba witwa Kitabi-Buhanda. Uwo muhanda ugomba guhuza akarere ka Ruhango n’aka Nyamagabe ugomba guturuka ahitwa i Kirengere-Buhanda-Kaduha-Musebeya-Kitabi.

Bwana Mugisha, akomeza avuga ko uyu muhanda biteganyijwe ko uzakorwa na RTDA, kandi ko bawufite muri gahunda.

Aragira ati “turakomeza ubuvugizi”

Si Ikigo Nderabuzima cya Mushubi cyonyine kitorohewe n’umuhanda utari mwiza, kuko n’ibitaro bya Butaro bivura Cancer, bitorohewe n’imiterere y’aho byubatse.

Dr Sebahungu Fidele uvura indwara z’umubiri ariko ubu akaba akavura Cancer, avuga ko kuba ibi baitaro bitagira icyuma cya Radiotelapi, bituma bohereza abarwayi bakeneye ubuvuzi bukenera icyo cyuma i Nairobi muri Kenya.

Avuga ko imihanda itari myiza, itorohereza abarwayi kugera kuri iryo vuriro, ikindi n’imodoka zitwara abo barwayi nazo ziracyari nkeya, cyane cyane ko mu modoka zisanzwe zitwara abagenzi, abarwayi nk’abo bakunze kwinubwa, bityo inyinshi zikabasiga. Akomeza avuga ko kandi n’aho bakirira abo barwayi hadahagije.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM