Amakuru

Iburengerazuba : Guverineri w’Intara arasaba abaturage kutagira ibibazo, ibitari ibibazo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ,Munyantwari Alphonse, arasaba  abaturage b’imirenge ya Busasamana na Bugeshi kujya bakemura ibibazo baba bafitanye hakiri kare  kandi bakirinda gufata ibitari ibibazo ngo babigire ibibazo birebire.

 Mu kiganiro Guverineri aherutse kugirana  n’aba baturage mu mpera za Mata 2017  yabashishikarije  gukomeza kwitabira gahunda za Leta zirimo by’ibanze kwicungira umutekano bakomeza imikoranire n’inzego z’umutekano anagaruka  ku kibazo cy’ubuharike  no kwitabira ubwisungane mu kwivuza ariko anabibutsa kujya bakemurirana ibibazo.

Guverineri Munyentwali Alphonse, Uyobora Iburengerazuba

Agira  ati, ”Ikijyanye no kwicungira umutekano mukorana bya hafi n’inzego z’umutekano cyo ntabwo tukigitindaho kuko ari umuco cyane ko buri wese asobanukiwe neza akamaro kawo, ikindi mukwiye kwitaho ni ugukemura ibibazo biba bihari kandi abantu bamera kujya bava ku izima birinda guhatiriza.”

By’umwihariko hashimwe abarinzi b’amahoro kubera uruhare bakomeje kugaragaza mu gucunga umutekano abantu n’imyaka yabo byaciye ubujura aho babihuza no gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo hatazagira n’umwanzi wahungabanya umudendezo abaturage bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,  Sinamenye Jerémie, ashima  abaturage b’iyi mirenge uburyo bakomeza gukora cyane biteza imbere abasaba kwirinda ubuharike kugeza ubu bugaragara nk’ipfundo ry’ibibazo bitari bike bikunze kugaragara mu  miryango birimo isaranganya ry’imitungo n’andi makimbirane arishamikiyeho.

Kagaba Emmanuel

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM