Abagore barwaye indwara yo kujojoba (fistula), bakunze kwishyira mu kato, kandi nyamara ari indwara ivurwa igakira, mu gihe igaragaye hakiri kare. Ababyara bakiri bato nibo bibasirwa cyane n’iyi ndwara.
Abagore babyara bakiri bato bashobora kwibasirwa n’indwara yo kujojoba, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mushubi mu karere ka Nyamagabe Mukabaganwa Epiphanie.
Aragira ati “Fistula ni indwara ifata abagore batwite, ikaba yaterwa n’uko Umwana yatinze kuvuka, kandi atari bunavuke, noneho aho yashyize umutwe agira ngo asohoke hakabora.”
Musanabera Caritas wo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru avuga ko yarwaye Fistula mu mwaka wa 2009, iza nyuma yo kubyara, kandi n’ubwo yabyariye kwa muganga kandi bamubaze, ntiyabuze kuza, ariko aza kubona ubuvuzi mu mwaka wa 2016. Aragira ati “Namaze imyaka umunani mfite ikibazo cyane ntashaka kwihagarika, isaha n’isaba byabaga byizana.”
Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2016, abigiriwe mo inama n’umujyanama w’ubuzima, Madamu Musanabera yiyemeje kujya kwivuza, kuko hari abaganga b’inzobere bari baje ku bitaro bya Munini, aza koherezwa kwivuriza mu bitaro bya Ruhengeri mu kwezi kwa Kanama, avayo akize. Abonera ho akanya ko gushima Leta y’u Rwanda n’Umuyobozi wayo Paul Kagame, kubera uko yita ku banyarwanda.
Madamu Musanabera, avuga ko atagiraga aho ajyakubera gutinya kunukira abandi, avuga ko yahoraga yihebye, bimutera kwigunga mu rugo, akabana nabi n’uwo bashakanye, abaturanyi bamwe bakamuha akato bavuga ko abanukira, n’ibindi bibazo bitandukanye byatumaga yumva atishimye.
Aragira ati “ubu narakize ndashima Imana, ndashima na Leta y’u Rwanda ndetse na Nyakubahwa Kagame Paul wadushyiriye ho uburyo bwo kwivuza.”
Iyi ndwara irangwa n’uko imyanda iyoba (umusarani n’inkari), ikanyura aho itakagombye kunyura, ugasanga umusani uranyura ahagenewe inkari, cyangwa inkari zinyura ahagenewe umusarani, kandi iyo myanda igahora yizana, uyirwaye ntabe yagira ubwo ashaka kwihagarika cyangwa kwituma, itera ipfunwe abagore bayirwaye, bikabatera kwiha akato banga kubangamira abandi, ntibagere no kwivuriro, kandi iyo yivuje hakiri kare arakira.
Karemera Athanase ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru, avuga ko muri ako karere habarurwaga abagore 23 barwaye kujojoba mu mwaka wa 2016. 14 muri bo baravuwe, 9 barakira neza, batatu bo babwirwa ko batazakira, naho 9 bo bazavurwa mu kwezi kwa Kamena.
Bimenyimana Jeremie

