Tariki ya 17/05/2017, abadepite bo muri komisiyo y’inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Zambiya ishinzwe ubuzima, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bagiriye urugendoshuli mu karere ka Rwamagana, aho basuye ikigo nderabuzima cya AVEGA-Rwamagana n’ibitaro by’intara bya Rwamagana.
Abadepite bo muri Zambia i Rwamagana
Depite Dr. Jonas Kamima Chanda, wari uyoboye iri tsinda, avuga ko uru rugendoshuli baruteguye bagamije kuza kwigira ku Rwanda uko rwashyize mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’ikinyagihumbi (MDGs) kugira ngo bizabafashe mu gushyira mu bikorwa intego z’interambere rirambye (SDGs) mu bijyanye n’ubuzima muri rusange n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko.
Agira ati, “ndashima ibikorwa bitandukanye byakozwe mu Rwanda bijyanye no kugabanya imfu z’ababyeyi mu gihe batwite cyangwa babyara.”
Bageze ku kigo nderabuzima cya AVEGA-Rwamagana no ku bitaro by’intara bya Rwamagana, basobanuriwe ku buryo burambuye uburyo abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu kugabanya imfu z’ababyeyi mu gihe batwite cyangwa babyara ndetse n’imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5.
Basura umujyanama w’Ubuzima, Nibagwire Thérèse, utuye mu mudugudu wa Plage, Akagari ka Nyarusange , mu murenge wa Muhazi , yabasobanuriye uburyo afasha ababyeyi ndetse na serivisi z’ubuzima ageza ku baturage bo mu mudugudu atuyemo.
Aba badepite bageraga ku 10 bakaba bari baherekejwe n’abadepite 2 bo mu Rwanda aribo Depite Rusiha Gaston na Depite Muhongayire Christine. Ubwo bageraga mu karere ka Rwamagana bakaba bakiriwe n’abagize komite nyobozi y’Akarere ka Rwamagana, abahagarariye inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’ibitaro by’intara bya Rwamagana, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya AVEGA-Rwamagana ndetse n’abajyanama b’ubuzima bakorera mu murenge wa Muhazi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

