Mu itangazo Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi yashyize ahagaragara iravuga ingendo n’ ubucuruzi bw’ amatungo arimo inka, ihene, intama n’ ingurube mu ntara y’ iburasizuba bihagaritswe.
Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017 rivuga ko iyo Minisiteri ifashe iki cyemezo nyuma yo kumenya ko amwe mu matungo yo mu karere ka Gatsibo arwaye indwara y’ uburenge. Guhagarika ingendo n’ ubucuruzi bw’ ayo matungo bigamije kwirinda ikwirakwirzwa ry’ iyo ndwara.
Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi yasabye abarozi ko itungo rigaragaweho n’ iyo ndwara bajya bahita barikura muyandi.