Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko cyahannye ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda Ltd kubera kudakurikiza ibikubiye mubyo yemerewe gukora ikaba yaciwe miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’ibihano.
RURA ivuga ko MTN Rwanda yimuriye serivisi zayo z’ikoranabuhanga hanze y’u Rwanda (MTN Regional Hub) mu gihe yari yabibujijwe n’uru rwego ngenzura imikorere, urwego ruvuga ko MTN yakoze ibi kandi yari yabibujijwe ikanabwirwa ko nibikora izabihanirwa by’intangarugero.
Mu itangazo RURA yasohoye tariki ya 17 Gicurasi 2017, ivuga ko mu kubikora MTN Rwanda Ltd yarenze kubyo bavuganye ku bisabwa no ku mategeko n’ibindi bahawe n’uru rwego rushinzwe ubugenzuzi.
RURA isobanura ko ku itariki 04 Gicurasi 2017 yaganiriye na MTN Rwanda kuri uko kurenga ku mategeko ndetse ngo ihabwa umwanya ngo yumvwe.
RURA ivuga ko muri uko kubonana MTN Rwanda Ltd yemeye uko kurenga ku byo yemerewe gukora.
Kubera iyo mpamvu, RURA ivuga ko ihanishije MTN Rwanda kwishyura miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’amanyarwanda (7. 030 .000 000Frw).
Umwezi.net

