Jean Bosco Mugiraneza wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) yasimbuwe kuri uyu mwanya n’Umunya-Israel, Ron Weiss.
Umuyobozi ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya REG, Prof. Manasseh Mbonye aravuga ko yasimbujwe kuko hari ahandi ashobora guhabwa akazi.
Agira ati, “Inama y’Ubutegetsi yahinduye Umuyobozi wa REG dushyiraho uwundi mushya ibi bikaba ari ibintu bisanzwe, umuyobozi wari usanzwe yahawe akandi kazi, bibaho ko dushaka undi Muyobozi witwa Ron Weiss.”
Jean Bosco Mugiraneza wayoboraga REG
Iyi nkuru dukesha urubuga nkoranyambaga igihe.com. ivuga ko yasimbuwe kuko yashakwaga ngo ashyirwe mu yindi mirimo.
Ron Weiss ngo yari Visi Perezida wa Sosiyete ikora ibijyanye n’Ingufu z’Amashanyarazi muri Israel (Israel Electric Corporation/IEC). Yamenyekanye mu 2015 ubwo iyi sosiyete yasinyaga amasezerano y’ubufatanye na REG yo gufasha u Rwanda guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’umuriro w’amashanyarazi.
Prof. Mbonye Manasseh, yashimangiye ko uyu mugabo bamutoranyije nyuma yo guhiga abandi mu kizamini cy’ibiganiro (interview).
Agira ati, “Ubwo twamutoranyaga twamubajije ko azaduteza imbere dusanga mu bandi ari we ufite ubushobozi kuko yari afite ubunararibonye kandi ari we watugeza ku byo twifuza. Twarebye umuntu urusha abandi imbaraga mu igenamigambi ry’igihe kigufi, igiciriritse n’ikirekire.”
Yongeraho ko Ron Weiss wayoboraga kimwe mu bigo bikomeye bitanga umuriro w’amashanyarazi muri Israel, yatangiye akazi ariko arimo kumenyerezwa n’uwari usanzwe.
Mugiraneza yatangiye kuyobora REG muri Kanama 2014, aba mu nama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’ibigo bishinzwe ingufu muri Afurika akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ibihugu bitatu bihuriye ku mushinga w’urugomero rwa Rusizi ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi n’u Rwanda.
Ku buyobozi bwa REG, hakozwe imishinga igamije gutuma Guverinoma y’u Rwanda igera ku ntego ya megawatt 563 mu 2018, gucanira 70% by’ingo zose zo mu gihugu. Harimo umushinga wa Kivu watt, urugomero rwa Nyabarongo, kubyaza Nyiramugengeli amashanyarazi, umushinga wa Rusizi III, uwa Rusumo, kongera ingufu zituruka ku mirasire n’ibindi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

